Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino wo kwishyura wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro ugomba kuyihuza n’ikipe ya Police fc kuri uyu wa Kane i Tariki ya 26 Nyakanga 2018 kuri stade Amahoro i Remera.

APR FC ikomeje imyiteguro y'umukino ubahuz na Police fc uyu munsi

Nkuko bisanzwe amategeko cyangwa  amabwiraza agenga amarushanwa y’igikombe cy’amahoro mu Rwanda, avuga ko hakinwa imikino ibanza ndetse n’iyo kwishyura.

Niyo mpamvu umukino ubanza wahuje aya makipe yombi APR fc na POLICE fc yanganyije ubusa ku busa, bakaba bagomba gukina umukini wo kwishyura kuri uyu wa Kane. Biteganyijwe ko ikipe imwe muri izi izagutsinda uyu mukino, ikazabona itike ikomeza muri ½ Cy’irangiza.

APR FC ikomeje imyiteguro y'umukino ubahuz na Police fc uyu munsi

Mu kiganiro twagiranye na Mugiraneza kapiteni w’ikipe ya APR FC akaba yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino wa Police fc.

Yagize ati ” umukino tuwiteguye neza, umukino ubanza ntibyagenze neza kuko tutabashije kubona intsinzi, ariko uyu mukino wo kwishyura, tugomba gukora ibishoboka byose tukabona intsinzi. Ndasaba abafana bacu kuza gufatanya natwe ku munsi w’ejo nkuko basanzwe babikora.

APR FC ikaba yarakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura ikipe ya Police fc ku mugoroba w’ejo hashize. Iyi  myitozo yanyuma yagaragayemo myugariro Nsabimana Aimable ndetse na Emmanuel Imanishimwe, batagaragaye mu mukino wa mbere wabanje kubera ikibazo cy’ imvune.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU