Ikipe ya APR FC yaraye isezerewe mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2018 rigeze mu mikino ya 1/4 kirangiza riri kubera i Dar Es Salaam muri Tanzania.

APR FC yasezerewe muri Cecafa Kagame Cup 2018 kubera umunaniro

Ni nyuma yuko iyi kipe ya APR FC yabariraga amahirwe yo kuba yakomeza mu kiciro cya 1/4 yari guturuka mu mikino ya nyuma yo mu itsinda rya kabiri yaraye ibaye bikanga.

Ikipe ya APR FC ikimara gusezererwa Itangazamakuru ryaganiriye na kapiteni w’ikipe ya APR CF Mugiraneza Jean Baptiste agira ati: Urabizi twaje inaha tumaze umunsi 1 dusoje shampiyona, mu byukuri twaje tunaniwe cyane kuko umukino wa mbere twakinnye na Singida United, twawukinnye tumaze amasaha atanageze kuri 24 tuvuye mu ndege.

Rero ntabwo ari ibintu byoroshye kuri njye na bagenzi banjye kuko uku kwezi gushize kwa 6 twakinnyemo imikino myinshi, aha twahazanye umunaniro kuko twakoresheje imbaraga nyinshi dushaka igikombe cya shampiyona twegukanye mu cyumweru cyashize. Abakinnyi benshi bagiye bagira ibibazo by’imvune kubera imikino myinshi.

Nk’ubu kuva twagera hano i Dar Es Salaam urabizi tumaze kuvunikisha abakinnyi 4 bavunikiye muri iyi mikino. Nanjye ntabwo nabashije gukina umukino wa nyuma kubera imvune, wakongeraho abandi twasize i Kigali nabo bari bafite imvune, ntabwo ari ibintu byatworoheye na gato.”

APR FC isezerewe muri Cecafa Kagame Cup 2018 itsinze ibitego 6 muri rusange ariko nayo yinjijwe ibitego 5 mu izamu ryayo mu mikino itatu mu mikino 3 yakinnye muri aya marushanwa ndetse yanatsinzwemo imikino 2 ibasha gutsinda umukino 1 gusa. APR FC ntagihindutse izagaruka i Kigali ku munsi w’ejo kuwa gatandatu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU