Muri Bulawayo mu gace k’ahitwa Cowdray Park Suburb ho mu gihugu cya Zimbabwe, abakobwa batatu bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa gufata ku ngufu umupasiteri wari uje gufata ishimwe yari yemerewe n’umwe muri abo bakobwa.

Barashinjwa gufata umupasiteri ku ngufu bakamusambanya

Sandra Ncube w’ imyaka 21, Riamuhetsi Mlauzi w’imyaka 23 na Mongiwe Mpofu w’imyaka 25 bose baba mu nyubako imwe mu gace ka Cowdray Park Suburb, bakurikiranyweho icyaha gufata ku ngufu umupasiteri, kumuhohotera bamufashe ku ngufu bakamusambanya, ubwo bamwinjizaga mu nzu, uwitwa Ncube agatangira kumukorakora ku gitsina amwicaye ku hejuru bamugaritse hasi.

Umwunganizi mu by’amaegeko w’uyu mu Pasiteri, Petros Shoko, yavuzeko ku itariki ya 14 Nyakanga 2017 mu masaha ya saa moya z’umugoroba, aribwo uyu mupasiteri yerekeje ku nyubako aba bakobwa bari batuyemo agiye gufata amafaranga y’ishimwe yari yemerewe n’umwe muri bo ariwe Riamuhetsi Mlauzi.

Ngo ubwo yageragayo bamutegetse kuryama ku buriri batangira kumwambura imyenda ye yose, batangira kumuhohotera.

Yagize ati: “Ubwo Ncube yamwicaraga hejuru agatangira kumukorakora ku gitsina, pasiteri yaramusunitse ariko undi mukobwa bari kumwe muri icyo cyumba [Mlauzi], ahita amucakira amaguru ayicaraho amutsindagira ku buriri. Mpofu wari uri mu kindi cyumba we yihutiye kuzana udukingirizo [Condoms] batangira kwambika igitsina cya Pasiteri ari nako bamufata cyane ubwo yashakaga kwinyagambura ngo arebe uko yahikura. Uwitwa Ncube ni we wabanje gusambanya Pasiteri ku gahato.”

Aba bakobwa uko ari batatu bahakana gufata ku ngufu umupasiteri (ko basambanyije Pasiteri ku gahato ), bo bakemera ko bari kumwe mu nzu aho bari kumukinisha byonyine nta kindi bakoze.

Uwitwa Ncube yagize ati: “Twari turi kwikinira byonyine, sinari nzi ko abifata nk’ibikomeye.”  Mpofu we yireguye avugako yari anibereye mu kindi cyumba yagize ati: “Njye sinari mbirimo. Bampamagaye ngo nzane udukingirizo kuko hari utwari turi mu cyumba cyanjye mpita ntuzana.”

Mlauzi we yavuzeko yashakaga kwihanangiriza Pasiteri, ngo kuko yahoraga ashaka kumwinjirana ari mu bwogero ubwo yabaga, ibyamuteye amatsiko yo kumenya niba ateye nk’abandi bagabo. Mlauzi yagize ati: “Nashakaga kumenya koko niba ameze nk’abandi ku bijyanye n’ibyiyumviro by’imibonano mpuzabitsina. Ubwo namukoragaho yahise agaragaza ubushake bwabyo turabibona ari nabyo twashakaga kwirebera.”

Ubwo ikibazo cy’ihohoterwa cyagezwaga kuri sitasiyo ya Polisi yo muri Cowdray Park, uyu mu Pasiteri wakorewe ihohoterwa yahise ajyanwa ku bitaro bya Mpilo Central kugirango asuzumwe, ngo barebe ko byakozwe. Ibisubizo by’ibyavuye muri iryo suzumwa bikazifashishwa nk’ibimenyetso mu rukiko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU