Umunyamakuru Basile Uwimana ukora kuri RBA, yasabye ndetse anakwa umukunzi we Carine Umutoni bitegura kubana akaramata mu minsi iri imbere.

Uwimana Basile yakoreye igihe kinini RC Nyagatare ahava ajya kuri TV&Radio 10, ubu ni umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA], by’umwihariko Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro “Waramutse Rwanda.”

Basile akora kuri Television y'u Rwanda, cyane cyane mu kiganiro cya Waramutse Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 28 Nyakanga 2018, Basile Uwimana yatanze inkwano mu muryango wa Carine Umutoni, uyu muhango ukaba wabereye mu karere ka Musanze.

Basile Uwimana yasabye anakwa umukunzi we Carine Umutoni
Basile Uwimana yasabye anakwa umukunzi we Carine Umutoni

Nkuko impapuro z’ubutumire zibishimangira, biteganyijwe ko ku itariki ya 12 Kanama 2018 abageni bazasezerana imbere y’Imana muri Chapelle Marie-Auxilliatrice Kimihurura (I.F.A.K), hanyuma abatumiwe bakirirwe mu busitani bwa Croix Rouge Kacyiru.

Invitation y'ubukwe bwa Basile na Carine

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU