Nkuko bisanzwe bimenyerewe,  Iyo Icyumweru kirangiye tugerageza kubakusanyiriza amwe mu makuru nyamukuru aba yararanze Icyumweru mu ruhando rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda, nkuko bigaragara aha hakurikira.

Mu byaranze icyumweru, mu Rwanda habaye ubukwe bw’abantu bagufi bitangaje

Nyuma y’igihe kirekire bakundana bikarangira bafatiye hamwe umwanzuro wo kubana ubuziraherezo abanyarwanda bafite ubugufi budasanzwe, habaye ubukwe abenshi bibajije impamvu aba badatewe ipfunwe n’ubugufi bwabo. Nibagwire Veneranda uzwi ku izina rya Sweety hamwe na Ntirenganya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Jado baciye imbere y’amategeko ku wa 31 Gicurasi 2018,umuhango wabanjirijwe no gusaba byabaye ku wa 30 Kamena 2018 byose byabereye mu karere ka Kayonza intara y’iburasirazuba, nyuma y’iyi mihango ibiri kwiyakira bikaba byabereye mugi wa Kigali.

Mu Rwanda habaye ubukwe bw'abantu bagufi bitangaje

Mu Rwanda habaye ubukwe bw'abantu bagufi bitangaje

Seka Live 4 yitabiriwe cyane

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 muri Kigali Serena Hotel habereye igitaramo cy’urwenya cyitabiriwe bikomeye n’abakunzi b’urwenya bari bakubise bakuzura mu cyumba cyaberagamo iki gitaramo. Muri iki gitaramo cyarimo ibyamamare mu gusetsa yaba mu Rwanda no mu karere, Shaddyboo ni we wibasiwe bikomeye.
SekaLive4 yitabiriwe cyane, Shaddyboo yibasiwe bikomeye n’abanyarwenya-AMAFOTO

Bebe Cool yataramiye i Kigali

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda yataramiye abaturarwanda mu gitaramo cya Jazz Junction gisanzwe kiba buri kwezi

Bebe Cool yageze ku rubyiniro nka saa sita z'ijoro

Yasabye abafana kwitanga kugira ngo uriya mwana azavuzwe

Ringo wo muri Afurika y'Epfo yaririmbye muri iki gitaramo

Mani Martin na we yaririmbye

Fireman washinjwaga gucuruza ibiyobyabwenge, yavuye muri Gereza

Umuraperi Fireman wigize gukundwa bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo yavuye muri Gereza yo kwa Kabuga nyuma y’iminsi igera kuri 20 ahafungiye, aho yashinjwaga gucuruza ibiyobyabwenge {Drug Dealer.}

Fireman yafunguwe

Anita Pendo atwite ubuheta

Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro wa RBA Anitha Pendo yemereye abanyamakuru ko atwite ubuheta, umwana we wa kabiri agiye gukurikiza imfura ye yabyaranye na Alphonse Ndanda.

Anita Pendo atwite ubuheta

Miss Sharifa Umuhoza yasabwe, aranakobwa

Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, akanahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), yasabwe aranakobwa n’umukunzi we Niyonteze Thierry mu muhango wabereye mu karere ka Musanze.

Miss Sharifa Umuhoza yasabwe, aranakobwa

Igitaramo cya Guma Guma cyabereye iwabo w’ibirori I Rubavu

Nyuma yo kuva mu turere twa Gicumbi, Musanze, na Huye, Abahanzi bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 bakomereje ibitaramo mu karere ka Rubavu kuri Sitade ya Nengo ahuzuye Isinzi ry’abantu benshi biganjemo igitsina gore.

 MC Buryohe, umwe mu bashyushyarugamba ba Guma Guma
Abakobwa b'abanya Kigali nabo bamanutse
Queen Cha ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne
Melody imbere y'abakunzi be

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU