Mu masaha make ashize nibwo hano mu mugi wa Kigali hasakaye inkuru mbi y’urupfu rw’umusore wari uzwi nka Kapaya Christus wo mu mugi wa Gisenyi witabye Imana  kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nyakanga azize  uburwayi bwa cancer yo mu maraso akaba  yaguye mu bitaro by’Umwami Faisali.

Kapaya Christus

Uyu musore wari usanzwe ari inshuti y’abahanzi ndetse n’abandi bafite bahuriye n’imyidagaduro  yabaga mu mugi wa Rubavu aho yabanaga n’umuryango we ariko akaba mu ntangiriro z’uyu mwaka  yari yararushinganye n’umukunzi we Muni Kapaya wibera mu gihugu cya New Zeland akaba amusize  mu gihe yateganyaga kumusangayo bakibanira akaramata nkuko babyemeye  imbere y’amategeko n’ababyeyi.

Nyuma yuko iyo nkuru imenyekanye abahanzi ndetse n’izindi nshuti ze zagize bimwe zitangaza ku mbuga nkoranyambaga zabo bihanganisha umuryango ndetse n’umufasha we Muni Kapaya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU