Bruce Melody yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8, mu gihe Muneza Christophe yegukanye igikombe cyuwatowe kurusha abandi binyuze kuri Telefoni.

Primus Guma Guma Super Star n’irushanwa riruta ayandi yose mu muziki wo mu Rwanda, rikaba rimaze imyaka igera kuri irindwi ribera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, akurikirwa na King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz (2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

Nyuma yo kuririmba, abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera kugira ngo bakusanye amanota hagendewe mu myitwarire abahanzi bagaragaje muri iri rushanwa.

HABANJE GUHAMAGARWA BATATU BATOWE CYANE KURUSHA ABANDI:

Nkuko bisanzwe bimenyerewe, mu irushanwa rya Guma Guma habamo igikorwa cyo gutora abahanzi binyuze kuri Telefoni, Aba bakurikira nibo batowe cyane kurushan abandi:

  1. Christopher
  2. Young Grace
  3. Bruce Melody

Umuhanzi watowe cyane n’abakunzi b’umuziki nyarwanda kurusha abandi ni CHRISTOPHER akaba yegukanye Miliyoni 15.

Christopher arahize, ahita yegukana miliyoni 15
Christopher arahize, ahita yegukana miliyoni 15
Aba nibo batowe cyane kurusha abandi
Aba nibo batowe cyane kurusha abandi

Aba nibo batowe cyane kurusha abandi

ABAHANZI 5 BATSINZWE MURI GUMA GUMA YA 8

Nyuma yo gutora uwarushije abandi mu gutorwa cyane binyuze mu mifuniko ya Primus, hagiye gutangazwa abahanzi 5 batsinzwe batabashije kubona amahirwe yo gukomeza

Young Grace

Mico The Best

Khalfan

Jay C

Just Family

Abahanzi bose uko ari icumi
Abahanzi bose uko ari icumi

ABAHANZI BATANU (5) BA MBERE

Aba bagezweho ni abahanzi batanu 5 barushije abandi:

Uwa Gatanu: Queen Cha (Ahawe Miliyoni eshatu).

Uwa kane: Uncle Austin (Ahawa Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atanu)

Uwa Gatatu: Itsinda rya Active (Aba bahawe Miliyoni enye)

Uwa Kabiri: Christopher (yegukanye Miliyoni enye n’igice)

WINNER:  Bruce Melody (yegukanye Miliyoni 20).

Bruce Melody yegukanye Miliyoni 20, Christopher yegukana 19 n'ibihumbi 500
Bruce Melody yegukanye Miliyoni 20, Christopher yegukana 19 n’ibihumbi 500
Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8
Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8
Uyu musore yasazwe n'ibyishimo byinshi
Uyu musore yasazwe n’ibyishimo byinshi
Abafana ba Melody bari bishimye
Abafana ba Melody bari bishimye
Hahise haturitswa Fire works
Hahise haturitswa Fire works

INDI NKURU WASOMA

PGGSS8 Final: Uko abahanzi bitwaye mu miririmbire (AMAFOTO)

AMAFOTO: NSANZABERA JEAN PAUL

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU