Mu karere ka Bugesera Umurenge wa Mayange akagali ka Kagenge Umusore witwa Nsengiyumva Simiyoni ufite imyaka 24  ku isaha ya saa saba yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano aho yari muri mu nzu  ye ari kumwe n’umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza aho bivugwa ko yari kumusambanya.

Bugesera : Umusore w'imyaka 24 yatawe muri yombi azira gusambanya umwana w'Imyaka 15

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 12/7/2018, uyu musore  bivugwa ko yakoraga kuri New Life. Bivugwa ko yaje ku ishuri rya Group Scolaire Mayange A agahita ahamagara uyu mwana yarangiza akamutwara agahita amujyana muri Geto z’abasore baturiye hafi y’ishuri.

Umwe mubana wigana n’uyu wahohotewe warebaga ibi biba ari nawe watanze amakuru, yatangarije ikinyamakuru Hanga ko yabonye mugenzi we bamutwaye kandi bari biteguye gusubira mu ishuri bituma yihutira kubibwira umuyobozi w’ishuri. Ati:“Nabonye mugenzi wanjye bamutwaye ngira impungenge ko baba bagiye kumuhohotera kuko nabonye binjira munzu bahita bifungirana.”

Akimara kubibwira umuyobozi w’ishuri yihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano nazo zitabarira igihe, zahageze zisanga koko uyu musore yifungiranye bamusaba kubafungurira basanga yibereye kuburiri hamwe n’uyu mwana.

Aba bose bahise batabwa muri yombi bashikirizwa RIB ikorera Nyamata aho ubu bari gukorwaho iperereza.

Ubusanzwe igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya ibihano bitandukanye ku muntu wahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Uwasambanyije umwana ahanishwa igifungo cya burundu; uwafashe umukuru ku ngufu agahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, gishobora kugera kuri burundu bitewe n’uburyo byakozwemo; uwahohoteye uwo bashakanye ahabwa igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’atandatu naho uwashatse umugore utaruzuza imyaka y’ubukure agahanishwa gufungwa kuva ku mezi atandatu n’imyaka ibiri.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU