Mu mpera z’icyumweru gishize, Umuraperi Ndayishimiye Bertrand uzwi ku izina rya BullDogg yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukunzi we Nelly bose bakenyeye , maze benshi batangira kwibaza niba uyu musore yaba ari hafi gukora Ubukwe.

Kuri iyo foto, Ndayishimiye Bertrand agaragara yakenyeye imyambaro ya Kinyarwanda afashe Inkoni mu kuboko kw’iburyo, ibumoso afashe umukunzi we Nelly wari uteruye impano.

Benshi bakimara kubona aya mafoto, bibwiye ko Ndayishimiye Bertrand yaba yamaze gusaba no gukwa mu muryango wa Nelly, gusa siko biri.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda,BullDogg yatubwiye ko bombi bari batashye ubukwe bwa Mukuru we, ntakindi kibyihishe inyuma.

Akanyamuneza ni kose hagati yaba bombi
Akanyamuneza ni kose hagati yaba bombi
Ifoto ya BullDogg na Nelly yavugishije benshi
Ifoto ya Ndayishimiye Bertrand na Nelly yavugishije benshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU