Umutoni Carine witegura kurushinga n’umunyamakuru Basile Uwimana ukorera RBA, yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’inshuti ze magara hamwe nabo mu muryango we.

Carine ugiye gukora ubukwe n’umunyamakuru Basile yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Uwimana Basile yakoreye igihe kinini RC Nyagatare ahava ajya kuri TV&Radio 10, ubu ni umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA], by’umwihariko Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro “Waramutse Rwanda.”

Mu minsi ishize nibwo Basile yashyize hanze Invitation z’ubukwe bwe n’umukunzi we Carine Umutoni, aho biteganyijwe ko ku itariki ya 27 Nyakanga 2018 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu karere ka Musanze, hanyuma ku itariki ya 12 Kanama 2018 habe gusezerana imbere y’Imana muri Chapelle Marie-Auxilliatrice Kimihurura (I.F.A.K), Abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa Croix Rouge Kacyiru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Tariki ya 5 Nyakanga 2018 nibwo Carine yakorewe ibirori bya Bridal Shower, ahabwa impano n’impanuro zinyuranye zizamufasha amaze kurushinga.

Abakobwa bo mu muryango we, Inshuti ze n’ababyeyi be bari mu bamukoreye uyu muhango.

Carine ugiye gukora ubukwe n’umunyamakuru Basile yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Carine ugiye gukora ubukwe n’umunyamakuru Basile yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Carine ugiye gukora ubukwe n’umunyamakuru Basile yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Carine ugiye gukora ubukwe n’umunyamakuru Basile yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Carine ugiye gukora ubukwe n’umunyamakuru Basile yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Carine ugiye gukora ubukwe n’umunyamakuru Basile yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Carine ugiye gukora ubukwe n’umunyamakuru Basile yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Carine ugiye gukora ubukwe n’umunyamakuru Basile yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Carine ugiye gukora ubukwe n’umunyamakuru Basile yakorewe ibirori bya Bridal Shower

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU