Abahanzikazi  Butera Knowless , Charly & Nina n’umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver ni bo bahagariye u Rwanda mu bihembo by’umuziki ku mugabane w’Afurika bizwi nka Afrimma Awards.

Charly na Nina , Butera Knowless na Sherrie Silver bazahatana n'ibyamamarekazi muri afurika mu marushanwa ya AFRIMMA AWARD

Knowless na Charly & Nina bahataniye ibi bihembo mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu bagore muri Afurika y’Uburasirazuba aho bahatanye n’abandi bahanzikazi bakomeye bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba barimo , Vanessa Mdee, Sheebah Karungi , Juliana Kanyomozi, Victoria Kimani n’abandi…

Umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver we uherutse no gutorwa mu bahatanira MTV VMAs  mu cyiciro cya “Best Choreography” yinjiye muri ibi bihembo bya Afrimma Awards naho mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza ku mugabane wa Afurika.

Uyu mubyinnyi Sherrie Silver na Knowless iyi ni inshuro yabo ya kabiri binjiye muri ibi bihembo dore ko ubwa mbere babyitabira  hari mu mwaka wa 2016 n’ubwo bategukanye igihembo gusa bwari nubwa mbere igihugu cy’u Rwanda kigize  abagihagararira muri ibi bihembo.

Charly na Nina , Butera Knowless na Sherrie Silver bazahatana n'ibyamamarekazi muri afurika mu marushanwa ya AFRIMMA AWARD
Charly na Nina ni ubwa Mbere bagiye muri aya marushanwa ya Afrimma award
Charly na Nina , Butera Knowless na Sherrie Silver bazahatana n'ibyamamarekazi muri afurika mu marushanwa ya AFRIMMA AWARD
Butera knowless amaze kwitabira Afrimma Inshuro 2 ariko nta na rimwe arayegukana
Charly na Nina , Butera Knowless na Sherrie Silver bazahatana n'ibyamamarekazi muri afurika mu marushanwa ya AFRIMMA AWARD
Sherrie Silver nawe ni ubwa 2 agiye muri aya marushanwa ya Afrimma akaba ari mubahabwa amahirwe yo kuyegukana

Abategura ibi bihembo bya Afrimma Awards batangaje ko ibirori byo gutanga ibihembo ku batsinze bizaba mu Ukwakira 2018 i Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU