Umuhanzi uri mu bakunzwe ku isi, Christopher Maurice Brown AKA Chris Brown yatawe muri yombi na polisi zo mu gace ka West Palm Beach, Florida ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki ya 5 Nyakanga 2018.

Uyu musore w’imyaka 29 yafashwe ubwo yari avuye kuririmba mu gitaramo cyabereye ahitwa Coral Sky Amphitheater, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kutishyura umusanzu wo mu gace asanzwe atuyemo.

Chris yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe gusa aguze imodoka ya Bulletproof yitwa Rezvani Tank SUV ihagaze agaciro k’ibihumbi $350,000. Abasesenguzi bakaba bahamya ko kugura imodoka ihenze bene ako kageni biri mu byatumye akurikiranwa, nubwo bayobeje uburari bakavuga ko yatawe muri yombi kubwo kutishyura imisanzu.

Brown wamamaye mu ndirimbo nka Loyal, Ayo, Forever n’izindi nyinshi yagiye avugwaho imico itari myiza, ni nyuma yuko mu mwaka wa 2009 yafunzwe azira gukubita umukunzi we Rihanna, Muri 2013 nabwo agafungwa azira urugomo yakoreye I Washington D.C.

Chris Brown yatawe muri yombi
Chris Brown yatawe muri yombi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU