Umukinnyi w’ikirangirire ku Isi, Cristiano Ronaldo yagiye kurya ubuzima ku mazi magari aherekejwe n’umuryango we, ni nyuma yuko ikipe asezerewe mu cy’Isi.

Tariki ya 30 Kamena 2018, nibwo Ikipe y’igihugu ya Portugal yasezerewe n’ikipe y’igihugu ya Uruguay mu mukino y’igikombe cy’Isi, nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).

Uyu mugabo w’imyaka 33 ukomeje guhabwa amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Juventus, kuri ubu yagiye kwirira ubuzima n’umuryango we mu rwego rwo kwiyibagiza agahinda yatewe n’imikino y’igikombe cy’Isi.

Umukunzi we bita Georgina Rodriguez yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto arimo gusomana na Cristiano, hamwe n’indi foto ibagaragaza bishimanye n’imfura yabo CR Jr.

Cristiano yagiye kurya ubuzima ku mazi, nyuma yo gusezererwa mu cy’Isi
Cristiano asomana n’umukunzi we Georgina Rodriguez
Aba bombi bajyanye n'umwana wabo mu biruhuko kwiyibagiza agahinda batewe n'igikombe cy'Isi
Aba bombi bajyanye n’umwana wabo mu biruhuko kwiyibagiza agahinda batewe n’igikombe cy’Isi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU