D’amour Selemani wamamaye muri filime Nyarwanda nka Papa Shaffy, amaze iminsi arembeye cyane mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK kubera uburwayi bw’impyiko.

D’amour Selemani aka Papa Shaffy muri filime nyarwanda ararembye cyane

D’amour Selemani wamamaye nka Papa Shaffy muri cinema nyarwanda , kuri ubu aratabarizwa kugirango ashobore kuba yajya kwivuriza mu gihugu cy’ubuhinde ndetse akaba akeneye n’umugiraneza wamuha impyiko.

D’amour Selemani aka Papa Shaffy muri filime nyarwanda ararembye cyane

Mu mpera z’icyumeru gishize nibwo D’amour a.k.a Papa Shaffy yikubise hasi atakaza ubwenge bahita bamujyana mu bitaro basanga impyiko ze zarangiritse.

D’amour Selemani aka Papa Shaffy muri filime nyarwanda ararembye cyane

Abaganga ba CHUK bamubwiye ko ikibazo cye gikomeye bisaba ko ajyanwa kuvurirwa mu Buhinde bakamuhindurira impyiko, icyo ibi bitaro bimukorera nukumucisha mu cyuma kiyungurura amaraso kandi nabyo bikaba bihenze dore ko gucamo rimwe yishyura 250,000Frw kandi akaba asabwa gucamo byibura kabiri mu cyumweru.

Abo mu muryango wa D’amour bakaba basaba umuntu wese ufite umutima utabara kubafasha uko ashoboye bakaramira ubuzima bw’iki cyamamare.

D’amour Selemani aka Papa Shaffy muri filime nyarwanda ararembye cyane

Kuri ubu harasabwa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango babashe kumujyana mu Buhinde ndetse bakanasaba umugira neza wakwemera kumuha impyiko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU