Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’iburasirazuba Naseeb abdul Juma uzwi nka Diamond  nyuma yo gutanduakna n’uwari umugore we Zari The Boss lady  babyaranye abana babiri Nillah na Tiffah yatangaje ko uyu mwaka yifuza guha abanyamahirwe 30 mu bakunzi be akazabatwara mw’ isabukuru y’umukobwa we Princess Tiffah.

isabukuru y’umukobwa we Princess Tiffah

Nkuko tubikesha ikinyamakuru bongo 5 cyo muri Tanzaniya cyatangaje ko Diamond  Platnmuz yacishije itangazo ku mbuga ze nkoranyambaga aho yagize ati “ Niba uri umufana w’umuziki wa Bongo Fleva  cg uwa diamond platnumz nundi muhanzi wese wo muri Wasafi aya mahirwe akugereho.

Amakuru Bongo 5 ifitiye gihamya nuko umukobwa w’imfura wa Diamond na Zari Hassan Princess Tiffah mu kwezi kwa kanama tariki ya 06  aribwo azizihiza isabukuru  ye  aho se yavuze ko ashaka kuzishimana n’umukobwa we mu buryo butandukanye nuko bari basanzwe babikora aho ise yiyemeje kuzatumira abafana be 30 muri ibyo birori bizabera mu gihugu cy’Afurika y’epfo.

isabukuru y’umukobwa we Princess Tiffah

Diamond abinyujije kuri Instagram ye  yemeje ko  abo bafana azabishyurira buri kintu cyose  ku bijyane n’urwo rugendo haba kugenda no kugaruka  ndetse no kubitaho mu minsi bazamara muri icyo gihugu .

Yagize ati: “abanyamahirwe 30 nzabishyurira indege naho kurara mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umukobwa wanjye Princess Tiffah muri afurika y’epfo aho muzanabasha kubikurikira imbona nkubone kuri televiziyo ya Wasafi.”

isabukuru y’umukobwa we Princess Tiffah

Ibyo birori   kuri uwo munsi kandi bizahurirana n’isabukuru y’undi muhanzi ubarizwa muri wasafi  Romy Jons .

Nubwo  ibyo byose byavuzwe  cyane kugeza ubu ntago abantu benshi barumva inzira  Diamon azakoresha  kugira ngo abone abo bafana be 30 gusa  bakomeje gusabwa  gukomeza kumukurikira ku mbuga ze nkorambaga kuko ariho azacisha amazina y’abanyamahirwe  bazaba batoranyijwe ngo berekeze  muri afurika y’epfo muri ibyo birori.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU