Umuhanzi Diamond Platnumz n’itsinda rimuherekeje bangiwe kwinjira mu birwa bya Comores gukorerayo ibitaramo kubera adafite icyangombwa yahawe n’ikigo cya BASATA kigenzura ibyerekeye ubuhanzi mu gihugu cya Tanzaniya. Gusa byarangiye uyu muhanzi yerekeje mu Bufaransa.

Diamond yakumiriwe kwinjira mu birwa bya Comores kubera ibihano yafatiwe na Basata

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, Godfrey Mngereza yavuze ko icyemezo cyafatiwe Diamond kuwa 26 Nyakanga ari uburyo bushya buriho aho umuhanzi wese ugiye kujya hanze agomba kuba yahawe icyemezo na BASATA kandi yagaruka agatanga raporo.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko umuhanzi aba afite icyemezo mbere yo kujya gukorera igitaramo hanze y’igihugu. Ibi bisanzwe biri mu mabwiriza kuva na kera.”

Uyu muyobozi yemejeko ibyo bakoreye Diamond biri mu nyungu ze nk’umuhanzi bityo na bagenzi be bikaba bikwiriye kubabera urugero.

Ati: “Ikigamijwe ni ukurinda abahanzi bacu mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburenganzira bwabo igihe haba havutse ikibazo.”

BASATA itangaje ibi nyuma yaho Diamond Platnumz ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Nyerere yangiwe kwerekeza mu birwa bya Comoros azira kuba adafite iki cyangombwa.

Nyuma yo kubuzwa kujya mu birwa bya Comores, ku wa Gatanu yabonanye n’ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe abahanzi muri Tanzania bumuha icyangombwa kimwemerera gusohoka gusa yahise akomereza mu Bufaransa mu Birwa bya Mayotte aho afite ikindi gitaramo kuri uyu wa 28 Nyakanga 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU