Umunyamakurukazi witwa Christine Anyokorit yakubiswe agirwa intere nyuma yo kwanga kuryamana n’umu DJ witwa Moses Katende wari ufite irari rikabije ryo kugirana ibihe byiza nawe.

Ibi byabaye mu ntangiriro z’iyi weekend, bikaba byabereye I Kampala ho mu gihugu cy’Ubugande, aho umu DJ usanzwe uvanga imiziki mu kabyiniro gaherereye I Kansanga yadukiriye umunyamakurukazi witwa Christine ashaka ko baryamana ku gahato ariko undi amubera ibamba biza kurangira akubiswe, Isura ye izana amapfundo nk’ikiziriko.

Nubwo magingo aya amerewe nabi, Mu bisobanuro bike yatanze Christine yavuze ko Atari mu munyenga w’urukundo n’uyu mu DJ ndetse ngo mu mboni ze ntanubwo ari kubasha kubishushanya.

DJ Moses yakubise bikomeye umunyamakurukazi wanze ko baryamana
Christine yakubiswe isura ye izana amapfundo nk’ikiziriko
Abaganga bamuhaye imiti imufasha kugabanya uburibwe
Abaganga bamuhaye imiti imufasha kugabanya uburibwe
Ubusanzwe, Christine akora kuri Televiziyo yo muri Uganda
Ubusanzwe, Christine akora kuri Televiziyo yo muri Uganda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU