Duduzane Zuma, umuhungu w’uwari Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuma yagejejwe mu rukiko ashinjwa ruswa, icyaha cyakunze gushinjwa Se mu gihe yamaze ku butegetsi.

Duduzane Zuma, umuhungu wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo

Duduzane Zuma yagejejwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg yambaye amapingu ku tugombambari, aho akekwaho ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya ‘ruswa’ gifitanye isano na miliyoni 44.6 z’amadolari ya America ngo ashobora kuba yaratanzwe n’inshuti za Se Ajay Gupta, agahabwa uwari Minisitiri w’imari Mcebisi Jonas mu 2016.

Urukiko rwarekuye Duduzane by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate (bail) y’amafaranga ibihumbi ijana y’ama-rand akoreshwa muri Africa y’Epfo. Urubanza rwe rukazasubukurwa tariki 24 Mutarama 2019.

Urubanza rwe ngo rwimuwe kubera ko Leta ishaka gukukusanya ibimenyetso bishinja n’abandi bantu bakekwa muri iki cyaha barimo Gupta.
Duduzane Zuma na Mr Gupta bahakana iki cyaha, gusa Gupta we ntabwo yakurikiranywe kuri iyi ruswa ivugwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU