Umuhanzi wo muri Uganda Edirisa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo, aherekejwe n’ababyinnyi bamenyekanye nka Ghetto Kids, mu mpera z’Icyumweru gishize, bataramiye abanya Canada ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 30 ya Canadian Toronto Afrofest.

Eddy Kenzo na Ghetto Kids bataramiye abitabiriye Canadian Afrofest Anniversary

Eddy Kenzo na Ghetto Kids bashimishije benshi mu banya Uganda baba muri Canada ndetse n’abazungu bari bitabiriye iki gitaramo. Ni ubwambere uyu muhanzi yitabiriye iri serukiramuco (Toronto Music and Cultural Festival) ryabereye ahitwa Woodbine Beach, aho we na Ghetto Kids bahaye abaryritabiriye week end batazibagirwa.

Mbere yuko igitaramo gitangira, ambasaderi w’ubukerarugendo wa Uganda yabanje kugirana ikiganiro n’igitangazamakuru CBC Toronto cy’aho muri Canada, aho yavuze ubuzima bwe akiri umwana, atangaza ko yakuze ari imfpubyi kandi agakura ari mwana wo ku muhanda (street kid), arwana n’ibibi n’ibyiza kugeza abonye ubuzima afite ubu.

Eddy Kenzo akimara gutaramira abari bitabiriye iri serukiramuco, abinyujije kuri Instagram ye yahise ashimira abanya uganda n’uko igitaramo cyagenze

Eddy Kenzo na Ghetto Kids bataramiye abitabiriye Canadian Afrofest Anniversary

Eddy Kenzo na Ghetto Kids bataramiye abitabiriye Canadian Afrofest Anniversary

Eddy Kenzo na Ghetto Kids bataramiye abitabiriye Canadian Afrofest Anniversary

Kanda hano wirebere Video ya Eddy Kenzo ataramira abanya Canada

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU