Esperance FC, ikipe ya Gacinya Chance Denis wayoboraga ikipe ya Rayon Sports mu bihe bishize yatwaye igikombe Cya Mandela Cup muri gereza ya Mageragere.

Esperance FC ya Gacinya yo muri gereza yatwaye igikombe Cya Mandela Cup

Iyi kipe ya Esperance FC ibarizwa muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere yatwaye igikombe cy’irushanwa ryi tiriwe Mandela Day ryakinwe n’amakipe yo muri Gereza ya Mageragere.

Ikipe ya Esperance FC iyoborwa n’uwigeze kuba umuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Denis, yatsinze ku mukino wa nyuma Hope FC nayo yo muri iyi gereza ya Mageragere.

Esperance FC ya Gacinya yo muri gereza yatwaye igikombe Cya Mandela Cup

Ikipe ya Hope FC yo muri Gereza ya Mageragere yashinzwe n’uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard.

Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga witiriwe Nelson Mandela wafunzwe imyaka 27. Uyu munsi washyizweho n’umuryango w’abibumbye wizihizwa buri taliki ya 18 Nyakanga buri mwaka, mu Rwanda wari wizihijwe ku nshuro ya kabiri.

Esperance FC ya Gacinya yo muri gereza yatwaye igikombe Cya Mandela Cup

Usibye umupira w’amaguru, aba bagororwa banakinnye Basketball, Volleyball, Igisoro n’indi mikino.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU