Irushanwa ry’umuziki riruta ayandi mu Rwanda, Primus Guma Guma Super Star rigeze ku musozo. Ibitaramo bizenguruka intara byamaze gusozwa, kuri ubu hasigaye icya nyuma kizamenyekanamo uwegukanye igikombe cy’iri rushanwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abahanzi bose uko ari 10 { Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace} bataramiye mu karere ka Rubavu, nyuma yo kuva I Huye, Musanze na Gicumbi.

Byari bimenyerewe ko ibitaramo bya nyuma by’iri rushanwa bisanzwe bibera muri Parikingi ya Sitade Amahoro I Remera, gusa muri uyu mwaka habayemo impinduka yihariye.

Nkuko abashinzwe gutegura iri rushanwa {Bralirwa na EAP} babihamya, ngo igitaramo cya nyuma muri uyu mwaka kizabera I Gikondo kuri PSF ahasanzwe habera imurikagurishwa {EXPO}.

Final ya Guma Guma izabera i Gikondo, aho kubera i Remera nkuko byari bisanzwe bimenyerewe
Final ya Guma Guma izabera i Gikondo, aho kubera i Remera nkuko byari bisanzwe bimenyerewe
Igitaramo cya Guma Guma kitabirwa n'isinzi ry'abantu
Igitaramo cya Guma Guma kitabirwa n’isinzi ry’abantu

Imyiteguro y’igitaramo cya nyuma irarimbanyije. Abahanzi baherutse gukorera igitaramo ku Kimironko, maze baboneraho no kubwira abakunzi babo kuzaza kubashyigikira kuya 14 Nyakanga 2018.

Queen Cha nkumwe mu bahanzikazi bahabwa amahirwe yo kwegukana umwanya mwiza muri iri rushanwa, yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko Yiteguye neza, na Repetition ngo azigeze kure, igisagaye nuko abanyarwanda bazaza kumushyigikira.

Queen Cha yatangaje ko igitaramo cya Final akiteguye neza
Queen Cha yatangaje ko igitaramo cya Final akiteguye neza

IBYO WAMENYA KU IRUSHANWA RYA PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR

Iri rushanwa rimaze imyaka igera kuri irindwi ribera mu Rwanda kuva mu 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

IMPINDUKA MURI PGGSS8

Mu mpinduka zikomeye Bralirwa yazanye uyu mwaka, harimo kuba umuhanzi wa mbere uzegukana Primus Guma Guma Super Star Season 8 azahembwa miliyoni 20 mu gihe mu myaka yashize yahabwaga miliyoni 24. Indi mpinduka nziza ni uko umuhanzi warushije abandi by’ukuri azemezwa n’abagize akanama nkemurampaka gusa.

Uretse impinduka mu mafaranga azatangwa nk’ibihembo, umubare w’ibitaramo na wo ubu wagizwe bitanu mu gihugu hose ndetse abahanzi bazaririmba mu buryo bwa live ijana ku ijana. Umuhanzi warushije abandi gutorwa cyane binyuze kuri telefoni azahabwa miliyoni 15.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU