Abahanzi Fireman  na Davis D ni bamwe mu basore bakunzwe cyane  hano mu Rwanda kubera imirirmbire yabo  ,nyuma y’igihe gito umuraperi Fireman Man ari mu gihome  ubu yongeye kugarukana ingufu aho we na Davis D batumiwe mu gitaramo bazaririmbamo i Karuruma ahantu hadakunzwe cyane kumvikana ibitaramo .

Fireman na Davis D bagiye gutaramira abakunzi babo ba Karuruma

Icyo gitaramo biteganyijwe yuko kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nyakanga mu kabari kazwi nka Hewa Bora gaherereye mu murenge wa Gatsata ahazwi nka Karuruma aho kwijira bizaba ari amafaranga 1000 yonyine guhera kw’isaha ya saa Kumi n’ebyiri  kugeza mu gitondo.

Mu kiganiro kigufi na Danny wateguye icyo gitaramo yatubwiye ko yahisemo gukoresha aba bahzni bombi kubera ko bari gukora cyane nubwo Fireman yari amaze iminsi adakora cyane ariko akaba ari umwe mubaraperi beza dufite kandi bakunzwe cyane akaba ariyo mpamvu  yamuhisemo .

Fireman na Davis D bagiye gutaramira abakunzi babo ba Karuruma

Tubibutse ko icyo gitaramo kizabera mu kabari ka Hewa Bora gaherereye i Karuruma  urenze kuri Station  gato ntimuzacikwer nicyo gitaramo mbaturamugabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU