Ikipe y’igihugu ya France ariyo Les Bleus ibonye itike yo muri 1/2 mu mikino y’igikombe cy’Isi, ikaba ibimburiye andi makipe muri 1/2 cy’irangiza, nyuma yo gusezerera Uruguay iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.

France ibonye itike yomuri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Isi

Ibitego bya Raphael Varane na Antoine Griezman ni byo  bifashije iyi kipe ya France itozwa na Didier Des Champs kugera muri 1/2 cy’iyi mikino ikomeje kubera mu gihugu cy’Uburusiya.

Ni umukino Uruguay yakinnye ifite icyuho cya rutahizamu Edinson Cavani utakinnye uyu mukino kubera imvune yagiriye mu mukino wa 1/8 cy’irangiza basezereyemo Portigal.

Iminota ya mbere y’uyu mukino yaranzwe n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi, gusa uko iminota yagiye yicuma amakipe yombi yatangiye kugenza gake umupira.

Nta buryo bwinshi bw’ibitego bwigeze buboneka mu gice cya mbere, bijyanye n’uko ba myugariro b’impande zombi bari maso.

Abafaransa bafunguye amazamu ku munota wa 40 babifashijwemo na Raphael Varane, kuri Coup Franc yari itewe na Antoine Griezman birangira uyu musore wa Real Madrid ateretse umupira mu rucundura n’umutwe.

France ibonye itike yomuri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Isi

France ibonye itike yomuri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Isi

Ku munota wa 43 Uruguay yashoboraga kwishyura iki gitego ku mupira watewe n’umutwe na Matias Vecino ushyira muri koruneri n’umuzamu Hugor Loris, amakipe yombi ajya kuruhuka Abafaransa bayoboye na 1-0. Igice cya kabiri cy’uyu mukino cyatangiranye ingufu ku mpande zombi, dore ko Uruguay yashaka kwishyura.

Ibya Uruguay byarangiye ku munota wa 61 w’umukino, ku ishoti riremereye Antoine Griezman yarekuye ku munota wa 61 w’umukino, umuzamu Fernando Muslera agerageje kurifata umupira umurusha imbaraga birangira wigiriye mu izamu.

France ibonye itike yomuri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Isi

France ibonye itike yomuri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Isi

Iminota yakurikiyeho yaranzwe nanone no gusatirana ku mpande zombi, gusa birangira  nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’iyindi.

Umukino wa 1/2 cy’irangiza Ubufaransa buzawukina ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, bukaba bugomba gutegereza urokoka hagati ya Brazil n’Ububiligi baza guhurira mu mukino wa 1/4 cy’irangiza muri iri joro.

 

France ibonye itike yomuri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Isi

 

France ibonye itike yomuri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Isi

France ibonye itike yomuri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Isi

France ibonye itike yomuri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Isi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU