Nyuma yo gusiragira mu buyobozi bw’akerere bishyuza amafaranga bakoreye bikarangira bitabaje itangazamakuru bamwe mu bakozi bakora isuku ku biro by’akarere ka Gicumbi no mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Gicumbi baravuga ko bishyuwe ariko bagahabwa intica ntikize.

Gicumbi:Abakozi b'akarere barashimira itangazamakuru ryabavugiye

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2018 nibwo bamwe mu bakora isuku ku biro by’akarere ka Gicumbi no mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Gicumbi babwiye itangazamakuru ko bagiye kumara hafi amezi atatu rwiyemezamirimo wabakoreshaga ndetse n’akarere batarabahemba, biza kugera n’aho babura ibikoresho bakoresha isuku bituma ku biro by’akarere hatangira kugaragara umwanda cyane cyane mu bwiherero.

Byabaye ngobwa ko bitabaje itangazamakuru, kuri ubu aba bakozi barashima ubuyobozi n’itangazamakuru byabakoreye ubuvugizi bakishyurwa n’ubwo ngo batishyuwe amafaranga yabo yose, bagahabwa ay’ukwezi kumwe gusa aho kubaha ay’atatu, ibyo bafata nko kubikiza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi busaba aba bakozi ko babugezaho amasezerano bagiranye na Rwiyemezamirimo kugira ngo bafashwe kwishyurwa gusa bukabizeza ko mu gihe bukibafite mu nshingano bazajya bishyurirwa igihe nk’uko Nteziryayo Anastase Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu abitangaza.

Kugeza ubu aba bakozi hafi 20 barishyuza Rwiyemezamirimo, kuri ubu ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwamubuze, amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi magana acyenda.

Icyakora ukurikije igihe bamaze bishyuza amaso yaraheze mu kirere bigoranye ko bashobora kuzishyurwa vuba bityo bagasaba inzego zibifitiye ububasha n’ubushobozi kubafasha gushaka uyu rwiyemezamirimo bivugwa ko yatorotse hagaseswa amasezerano yari afitanye n’akarere kubera gukoresha inyandiko mpimbano.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU