Kuri uyu wa gatanu i Tariki 20 Nyakanga 2018, Akarere Gicumbi mu Murenge wa Bukure habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Umugore mu Karere.

Gicumbi: Hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Umugore

Iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Umugore mu Karere ka Gicumbi, gifite Insanganyamatsiko igira iti, “Mugore bumbatira imibereho myiza y’umuryango wawe nka Mutima w’urugo urabishoboye”.

Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yateguwe na Rwanda Women ni Guverineri w’intara y’amajyarugu Bwana Gatabazi JMV.

Muri iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Umugore mu Karere, umushyitsi mukuru Bwana Gatabazi JMV yasabye abagore gufata iyambere bakubaka imiryango yabo bafatanyije n’abagabo babo ikaba myiza.

Gicumbi: Hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Umugore

Mu ijombo rye yagejeje ku bari bitabiriye icyo gikorwa umukuru w’intara y’amajyarugu Bwana Gatabazi JMV yagize ati: “Ndashaka ko mwubaka umuryango mwiza, aho umugabo n’umugore bashyize hamwe, bagasenyera umugozi umwe kandi ibyo muzabigeraho ni mwimakaza umuco wo kuganira hagati yanyu”.

Amafoto:

Gicumbi: Hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Umugore

Gicumbi: Hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Umugore

Gicumbi: Hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Umugore

Gicumbi: Hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Umugore

Gicumbi: Hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'UmugoreGicumbi: Hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Umugore

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU