Igicamunsi cyo kuwa gatatu i Tariki 25 Nyakanga 2018 Guverineri w’Intara y’amajyarugu Gatabazi jmv ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye, basuye ibitaro bikuru bya Rutongo biherereye i Rulindo.

Guverineri w’Intara y’amajyarugu Gatabazi jmv basuye ibitaro bya RutongoNyuma yo gusura ahatangirwa servisi zitandukanye mu Bitaro bya Rutongo, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Bwana Gatabazi jmv n’abagize Inama y’Umutekano itaguye bagize umwanya wo kuganira n’abakozi b’ibi Bitaro bya Rutongo.

Guverineri w’Intara y’amajyarugu Gatabazi jmv basuye ibitaro bya RutongoGuverineri w’Intara y’amajyaruguru  yashimiye akazi gakomeye abaganga bo mubitaro bya Rutongo bakora ko kuvura  abaturage n’isuku iri muri ibi Bitaro.

Guverineri w’Intara y’amajyarugu Gatabazi jmv basuye ibitaro bya RutongoGuverineri Gatabazi  yakomeje abasaba gushimangira kugikorwa cyo gutanga serivisi nziza ku baturage babagana, kwitanga mu kazi, gukorana neza hagati yabo birinda amakimbirane no gukosora ibitagenda neza.

Guverineri w’Intara y’amajyarugu Gatabazi jmv basuye ibitaro bya RutongoGuverineri w’Intara y’amajyaruguru  Bwana Gatabazi jmv yasabye kandi abakozi b’Ibitaro bya Rutongo kurangwa n’ukuri, kwigirira ikizere no guharanira ko umuturage ashimishwa na serivisi ahabwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU