Hahishuwe ubuzima bugoye Niyonizera Judith uherutse kurushingana n’umuhanzi Safi Madiba abamo mu gihugu cya Canada, ndetse hanatangazwa ko inzu bivugwa ko yaguriye Safi ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko iyo nzu ngo n’Inkodeshanyo.

Uyu mugore wa Safi ngo ubusanzwe arakoropa akoza n'ibyombo muri Canada
Uyu mugore wa Safi ngo ubusanzwe arakoropa akoza n’ibyombo muri Canada

Tariki ya 1 Ukwakira 2017 nibwo Safi Madiba wahoze aririmba mu itsinda rya Urban Boyz yasabye ndetse atanga inkwano mu muryango wa Judith Niyonizera, ibi birori bikaba byarabereye ku i Rebero, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye.

Safi na Judith ni abakunzi b’igihe gito, bakundanye bacenga inshuti zabo kuko byamenyekanye mu itangazamakuru ko bafitanye ubumwe bihurirana n’uko bahise batangaza ko bagiye kurushinga.

Aya macenga mu rukundo rwa Safi na Judithe yatangiye uyu muhanzi akiri kumwe na Umutesi Parfine [uyu na we byari bizwi ko bagomba kuzarushinga bitarenze mu 2018]. Abazi neza iby’uru rukundo bahamya ko barushinze bamaze amezi ane bakundana.

Hagiye havugwa ko uyu musore usigaye abarizwa muri The Mane yaba yarashatse yihuse, akurikiye ifaranga Judith yari amaze gusoroma mu bagabo batuye mu gihugu cya Canada.

Ubukwe bwa Safi Madiba na Judith bwavugishije benshi
Ubukwe bwa Safi Madiba na Judith bwavugishije benshi
Humble Jizzo bahoze baririmbana muri Urban Boyz niwe wari wabutashye, mu gihe Nizzo we yahejwe
Humble Jizzo bahoze baririmbana muri Urban Boyz niwe wari wabutashye, mu gihe Nizzo we yahejwe

Umwe mu bantu basanzwe batuye Canada utashatse ko amazina ye atangazwa kubw’umutekano we, yatubwiye iby’ubuzima Judith abamo muri kiriya gihugu, aho yakomoje ku kuba uyu mugore wa Safi atunzwe no gukoropa amazu no koza ibyombo byo muri za Restaurant.

Yagize ati “Judy akazi ka nyuma afite inaha n’ugukoropa muri Kampanyi yitwa ‘RAM’ aho ahembwa urusenda rw’amafaranga, ahubwo ntungurwa no kumva bavuga ko yakize. Nibaza impamvu umuntu waba ufite inzu igezweho I Kigali nkiyo nabonye ku mafoto yaba yaragarutse inaha kuba mu karuri ka ntakigenda, yarangiza akajya no gukora akandi kazi ko koza ibyombo muri Restaurant yitwa ‘KARIBU.’

Uyu kandi yakomeje agira ati “ Sibyo gusa kuko Judy aranigurisha, N’ibintu benshi mu nshuti zanjye bazi ko yamaze imyaka myinshi akora mu macumbi y’ahitwa ‘Las Palmas,’ aryamana n’abagabo banyuranye. Judy afite Konte ku rubuga rwa International Cupid rusanzwe rubaho abakobwa bicuruza, Ibi bituma nibaza impamvu akirukoresha kandi bizwiko yashatse umugabo bazarambana?”

Judith afite Account kuri Cupid isanzwe ishakirwaho abagabo byitwa ko yashakanye na Safi
Judith afite Account kuri Cupid isanzwe ishakirwaho abagabo byitwa ko yashakanye na Safi
Bimwe ibyo abazi Judith bamuvugaho
Bimwe ibyo abazi Judith bamuvugaho

Anonymous Source yasoje atubwira ko hari amabanga menshi agiye guhosora muri Film mbara nkuru yanditse kuri uyu mukobwa, avuga uburyo Judy yigurisha, n’ibindi byinshi bitamenyekanye.

Hagiye gusohoka Film mbarankuru igaragaza uko Judith yigurisha
Hagiye gusohoka Film mbarankuru igaragaza uko Judith yigurisha
Judith arashinjwa ubuhemu bukomeye
Judith arashinjwa ubuhemu bukomeye

Leave a Reply