Umuhanzi w’umunyagikundiro ku isi, Justin Bieber aherutse kwambika impeta ihenze cyane umukunzi we Hailey Baldwin bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.

Tariki ya 07/07/2018 nibwo Justin Bieber yambitse impeta Hailey Baldwin amusaba kuzamubera umugore, undi nawe amwemerera kuzamubyarira hungu na kobwa, uyu muhango ukaba warabereye I Bahamas.

Nkuko TMZ ibivuga, ngo impeta Justin aherutse kwambika Hailey ifite agaciro k’igice cya miliyoni y’amafaranga y’amadorali, nkuko Jack Solow ufite iduka ricuruza impeta abihamya.

Mbere yuko Justin Bieber na Hailey berekeza I Bahamas, yabanje kujya muri Hotel iherereye I New York ahura na Jack Solow amuha impeta ya Diamond iguze miliyoni 425,000,000 z’amanyarwanda.

Hamenyekanye Agaciro k’impeta Justin Bieber aherutse kwambika umukunzi we
Iyi mpeta ifite agaciro ka miliyoni 425 z’amanyarwanda
Justin Bieber na Hailey Baldwin baritegura kurushinga
Justin Bieber na Hailey Baldwin baritegura kurushinga

Nyuma yo kumwambika impeta, Justin Bieber yanditse ubutumwa burebure ku rukuta rwe rwa Instagram, maze atangaza byeruye ko yamaze guha umutima we Hailey, ndetse ngo vuba cyane bararushinga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU