Umuhanzi Henry Zoguman uririmba injyana ya Afro, Dancehall, Rnb n’izindi, nyuma yo gusohora indirimbo iri kubica bigacika hano mu Rwanda “ Nkomeza” byamuteye guhita agira umugambi udasanzwe uzatuma nyuma yuyu mwaka akorana n’amasoko yose yo mu karere ka Africa y’Uburasirazuba.

Henry Zoguman

Henry Zoguman wamenyekanye cyane nko mundirimbo yakoranye na Makonikoshwa yitwa Agahinda, nyuma yo gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa n’abantu batari bake, ubuyashyize hanze indirimbo idasanzwe iryoheye amatwi mu banayarwanda bose yitwa “Nkomeza” ikaba yarakorewe muri Level 9 ikaba yarakozwe na Producer Jimmy.

Henry Zoguman mu mugambi udasanzwe nyuma y'indirimbo Nkomeza

Henry Zogumana Mukiganiro yagiranye na Touchrwanda.com, yavuze ko nyuma yo gushyira hanze ino ndirimbo byamuteye gufata umugambi udasanzwe ugiye kumutera gufata amasoko yose yo mu karere ka Africa y’Uburasirazuba.

Umva amagambo yabivuzemo agira ati: “Ubu ngwee gahunda mfite niyo gukora ibintu bifite ireme kandi abanyarwanda bose bakunda ndetse nabo mu karere kacu; kuko gahunda yambere mfite niyo gukora umuziki mwiza wa Live, ibintu byo gukora Play Back sibizandangwaho kuko ibi nibyo abanyarwanda bakeneye.”

Henry Zoguman mu mugambi udasanzwe nyuma y'indirimbo Nkomeza

Umunyamakuru wacu yamubajije impamvu yamuteye gufata uwo mwanzuro, maze Zoguman asubiza agira ati: “Umwaka utaha nshaka kuba ndi gukorana na Karere kose, kuko muri uyu mwaka uzakurikira mfite gahunda ikomeye cyane yo kujya gukorera muri Nairobi Kenya; urumva rero nawe urabizi abanyakenya bakunda ibintu birimo ubuhanga, mbese ni nk’abanyarwanda kuko nabo ntago bagikunda ibintu bitarimo ubwenge.”

Henry yasoje avuga ko vuba cyane bidatinze agiye gusohora na Video yino ndirimbo “Nkomeza” nka nyuma y’ibyumweru bitatu gusa. Yasabye abanyarwanda ku muba hafi ndetse no gukomeza kumushyigikira.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU