Kenshi abasore bakunze guhera mu rungabangabo bakibaza niba abakobwa bakunda nabo babakunda, Ibi bikanatuma benshi bapfana ijambo ribari ku mutima kubera intinyi, ariko hari ibyakwereka ko umukobwa agudukunda.

Bibaho gake cyane ko umukobwa ashobora kwerura akakubwira ko agukunda mbere yuko ubivuga, akenshi biterwa n’umuco wo mu gihugu runaka, cg se ubwoba bwo guhakanirwa {Ibi benshi byabita Indobo.}

Umukobwa ugukunda, abigaragariza mu mboni ye
Iyo umukobwa agukunda, abigaragariza mu mboni ye

Nubwo benshi badashobora kubikubwira, ntibivuze ko batagukunda, ahubwo benshi bifashisha ibimenyetso, Iyo utabimenye barakwihorera.

Muri iyi nkuru twabateguriye ibintu 8 uzagenderaho kugira ngo umenye koko niba umukobwa agudukunda:

1.Kwiyoberanya

Iturufu abakobwa bakunze gukoresha iyo bakunda umusore runaka ni ukwiyoberanya. Umukobwa ugukunda ntashobora kubikwereka nubwo wacisha ikabutura mu mutwe.

2. Batangira kwiga guseka neza

Umukobwa ufite urukundo, Atangira kwiga guseka neza mu buryo bukurura umugabo. Iyo baciye ahantu hari indorerwamo bagerageza kumwenyura kugira ngo birebe.

3. Batangira kwiga kuvuga

Umukobwa ufite urukundo atangira kwiga kuvuga ibintu byubaka, kurusha ibyo yari asanzwe aganira n’inshuti ze.

4. Batangira gushakisha kumenya buri kimwe kuri wowe

Umukobwa ugukunda iteka ahora ashaka kumenya byinshi kuri wowe. Mubyo aba afitiye amatsiko cyane ni ukumenya ibyo ukunda nibyo wanga.

5. Kujagajaga imbuga nkoranyambaga zawe

Umukobwa ugukunda akunda kurangwa no kujagajaga amafoto wagiye ushyira ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram n’ahand hanyuranye.

6. Kwigira inshuti kuri bagenzi bawe

Umukobwa wifuza ko mukundana atangira kwiyegereza inshuti zawe, kugira ngo abashe gutohoza byinshi bikwerekeyeho.

7. Yambara neza iyo aziko muri buhure

Iyo umwari agukunda, agerageza kwambara neza mu buryo bushoboka igihe cyose mufitanye gahunda yo kubonana.

8. Bakunda guseka cyane iyo murikumwe

Nkuko twabivuze haruguru, Iyo umukobwa agukunda atangira kwiga kujya aseka cyane, ibi ni nabyo akora iyo mwabonanye. Amagambo abarirwa ku ntoki niyo asohoka mu kanwa ke, Maze inseko zizira imbereka akaziguhundagazaho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU