Umukunzi ntacyo ukwiye kumuhisha kuko ugomba kumwizera kugirango urukundo rwanyu rujye mbere gusa hari iby’ingenzi ubujijwe guha umukunzi wawe mu nyandiko, ukwiye kubimubwira igihe muri kumwe imbonakubone, isura ku isura bitewe n’ingaruka bishobora kugira.

Iterambere ry’ikinyejana cya 21 mu isi ryacyemuye buri kimwe cyose mu byafatwaga nk’ibigoye ubuzima bw’ikiremwamuntu harimo n’ibyerekeye umubano w’abakundana aho bashobora guhana ubutumwa bugufi igaihe babishakiye no ku ntera iyo ariyo yose,igice waba uherereyemo mu isi haba ku butaka cyangwa mu nyanja.Gusa ibi nubwo byoroshye hari uburyo bwiza bwo gusobanukirwa neza igihe nyacyo ukwiriye kwandikira inshuti mu gutekereza neza.

Ibi ni ibintu utagomba kwandkira umukunzi wawe.

  1. Ndagukunda(ku nshuro yambere).

Kuba wabwira umuntu ko umukunda ni ibintu bisanzwe cyane gusa ntabwo ukwiye kwinyuramo ku nshuro ya mbere mu gihura ngo uhite umwandikira umubwire ko wamukunze, ikiza kurusha ni ukubimubwira amaso ku maso.

2. Kumwibutsa ibitaragenze neza kuri we.

Ntabwo ari byiza na gato guha umukunzi wawe mu nyandiko, gufata umkunzi wawe ukamwoherereza ama screenshoots y’ibiganiro by’akahise kanyu yagiye akora nabi. Ibi ni ibyagira uruhare rukomeye cyane mu kuba intandaro yo guheza umubano wanyu kandi wakabyirinze ukareba ibizabafasha kubana neza mu bihe bizaza.

3. Kumubaza niba agusuzugura.

Iki kibazo cyo kubaza umukunzi wawe niba agusuzugura ni icyo kwirindwa ku rwego ruri hejuru cyane kuko gikurura uburakari n’intongana, niba uri no kumwandikira ntagusubize byiza wamuhamagara kuko nawe ntaba ashaka kugusubiza ibibazo biteye bitya.

4. Ndakuruzi.

Niba ubonye bitunguranye umukunzi wawe ahantu utari witeze ko yaba aherereye, ntabwo ari byiza kumwandikira ko wamubonye, byiza mwegere umusange umwiteho bisanzwe, kuko numwandikira azagufata nk’umuntu umuneka cyane aho nko gufata nk’umuntu umukunda.

5. Birarangiye.

Kwandikira umukunzi wawe ko birangiye utazongera kumukunda si ikintu wakamwandikiye kuko nawe hari ibyo yakoze by’ingenzi mu buzima bwawe nk kuba yaragusohokanye kenshi,gutungurana bya hato na hato n’impano yagiye akugenera.

6. Kumubaza uti”nibyo koko urankunda?”

Guhora usubirishamo umukunzi wawe kenshi umubaza koko niba agukunda sibyo bizaguha ukuri nyako,wowe rebera hafi ibyo akora kugirango urukundo rwanyu rufate intera yo hejuru, kuko niba akubwira ko agukunda hakaba hashize umwaka ataragusohokana na rimwe, muganirize wasanga kukazi batakimuhemba neza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU