Mu gihe Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bari mu Burusiya bishimiraga igikombe cy’isi, i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa ho Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi imvururu zari nyinshi cyane ku buryo zanasize bamwe batakaje ubuzima.

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Bufaransa baraye mu ibirori byo kwishimira kwegukana igikombe cy’isi cyaberaga mu Burusiya batsinze ibitego 4-2 ariko babiri muri bo baraye bahasize ubuzima kubera ibyishimo byari byabarenze.

Intsinzi y’ibitego 4-2 Abafaransa bakuye kuri Croatia ni yo yabahesheje igikombe cy’isi cya kabiri baherukaga mu 1998, mu gihe inzozi zo kugitwara muri 2006 zarangijwe na David Trezeguet ubwo yahushaga penaliti mu mukino wanyuma warangiye Abatariyani batsinze Abafaransa kuri za Penaliti

Mu mujyi wa Alpine, umufana w’Ubufaransa w’imyaka 50 yagerageje gusimbuka muri Pisine mu buryo budasanzwe kubera ibyishimo, ntibyamuhira agwira ijosi riravunika arapfa.

Undi mufana w’Ubufaransa w’imyaka 30 ukomoka ahitwa Saint-Felix yahuye n’uruva gusenya ubwo nyuma yo gutwara igikombe yibagiwe ko atwaye imodoka kubera ibyishimo irangije imuta mu biti, ahasiga ubuzima.

Nubwo bamwe bapfuye, abandi benshi baraye mu maboko ya polisi aho urubyiruko rwo mu mujyi wa Lyon rugera kuri 290 rwafunzwe nyuma yo kumenagura ibirahuri by’imodoka, rurazitwika rukora bakora urugomo rwinshi.

Ahakomeje gushyirwa mu majwi ni ku ngoro y’umukuru w’igihugu iri i Elysee, ahari hateraniye ibihumbi by’abafana barebaga uyu mukino wa nyuma. Ibyari ibyishimo byaje kuvamo ibibazo ubwo bamwe mu bafana b’Ubufaransa baraye bitwaye nabi, batangira guhangana na polisi yari icunze umutekano bituma ifata umwanzuro wo kubateramo ibyuka biryana mu maso bamwe bakwira imishwaro mu gihe abandi bakomeje gutera amabuye no guhangana na polisi.

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere muri gihugu iravuga y’uko abantu 292 ari bo bakomereyeke muri izi mvururu zakomotse mu ibirori byo kwishimira igikombe.

Magingo aya amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko abantu 2 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye mu mvururu zakurikiye ibirori byo kwishimira igikombe n’intsinzi y’ikipe y’igihugu, mu gihe abandi benshi bazikomerekeyemo bikabije

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere na ho ubuzima bwari bwahagaze aho abafana bari bagabye ibitero ku maduka ya Nike barwanira kugura umwambaro w’ikipe y’igihugu.

AMWE MU MAFOTO YEREKANA UKO BYARI BYIFASHE

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri
Abapolisi baterana amagambo n’abafana.

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Mu mujyi wa Paris hari yashyizwe abapolisi 3000 bo gucunga umutekano.

Umufana arwana n’ibyuka biryana mu maso.
Umufana arwana n’ibyuka biryana mu maso.

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri

Ibirori byo kwishimira igikombe cy’isi bisize bitwaye ubuzima bw'abantu babiri
Ibirori byo kwishimira igikombe byatumukije imyotsi mu kirere no mu bafana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU