Umukinnyi ukinira ikipe ya Rayon Sports, Manzi Thierry yakoze agashya gakomeje gutangaza no gusetsa benshi, ni nyuma yuko we n’ikipe ya Rayon basezerewe mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.

Uyu musore ni umwe muri ba myugariro beza Rayon ifite
Uyu musore ni umwe muri ba myugariro beza Rayon ifite

Rayon Sports yasezerewe muri CECAFA , itsinzwe na Azam FC ibitego 4-2 muri ¼. Ubwo yagarukaga mu mujyi  wa Kigali ikubutse muri Tanzania yakiriwe n’abafana babiri ku kibuga cy’indege.

Manzi Thierry usanzwe uri muri ba myugariro beza iyi kipe ifite yasanze nyuma yo gutsindwa hagomba kubaho impinduka haba ku mubiri no mu mikinire.

Mu mpinduka z’umubiri yakoze, Thierry yagiye akumariraho umusatsi we wose, asigaza aka Dread kamwe kazingiye ku mutwe we inyuma ndetse n’ubwanwa.

Inyogosho ya Manzi Thierry ikomeje gutangaza abatagira ingano
Inyogosho ya Manzi Thierry ikomeje gutangaza abatagira ingano

Kugeza magingo aya, Rayon Sports igiye gukomeza imyitozo yitegura umukino wa gatatu wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup izakiramo USM Alger yo muri Algeria tariki ya 18 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU