Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya n’ikipe ya USM Alger mu mukino wo kwishyura  wabaye ku cyumweru itariki 29 kamena 2018 Muri Algerai izagera mu Rwanda kuwa gatanu.

Ikipe ya Rayon sports izagera mu Rwanda kuwa Gatanu ivuye muri Algeria

Ikipe ya Rayon sports yanganyije n’ikipe ya USM Alger mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda B mu marushanwa ya Caf Confederation cup izagera i Kigali ku wa gatanu tariki ya 03 kanama 2018.

Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon sports izahaguruka muri Algeria ku wa kane tariki ya 02 Kanama 2018 inyure i Doha muri Quatar, ikazagera i Kigali ku gicamunsi saa 15:10.

Tubibutse ko umukinnyi Ismailla Diarra ariwe wafashije ikipe ya Rayon Sports gukura inota rimwe muri Algerie ku gitego yatsinze ku mupira yahawe n’umunyezamu Bashunga Abouba akabyiga abakinnyi b’inyuma ba USM Alger ku munota wa 28, Rayon Sports iba ibonye igitego cya mbere cyaje kwishyurwa habura iminota 4 gusa ngo umukino urangira.

Mu mukino utaha, Rayons izasura ikipe ya Gor Mahia ku i tariki ya 18 Kanama 2018, nyuma izasoze yakira ikipe ya Yanga Africans i Kigali tariki ya 28 Kanama 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU