Nijeriya ni kimwe mu bihugu bikunze kuvugwamo inkuru nyinshi z’udushya , iziteye ubwoba ndetse n’ibitangaza ubu Inkuru iri kuvugwa muri icyo gihugu niyu mubeyi Imana yamukoreye ibitangaza, yibarutse umwana nyuma y’amezi atatu abyaye  impanga.

Imana yamukoreye ibitangaza nyuma y’imyaka 12 atabyara yibaruka undi mwana nyuma y’amezi 3 abyaye Impanga

Nkuko tubikesha ibinyamakuru byo muri Nijeriya Umukobwa witwa Sylvia Chinenye niwe watanze ubuhamya  bw’uko  nyirasenge  atashatse kuvuga amazina ye ko byamubayeho .

Mu mezi 3 ashize, ngo yibarutse umuhungu n’umukobwa, gusa inda ye igakomeza kuba nini ariko bakibwira ko ari ikibazo kiri mu gifu. Mu minsi ya vuba rero, nibwo yatunguranye arongera abyara umwana w’umuhungu aza asanga bakuru be 2 bikaba ari ibintu bidakunze kubaho ubusanzwe.

Chinenye Sylvia abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Mwibuke mu minsi yashize ubwo nabasangizaga amafoto ya babyara banjye 2 bari bavukiye rimwe, n’abazaniye n’undi wari wasigaye mu nda nyuma y’amezi 3 gusa.”

Uyu mugore utatangajwe amazina ngo yari amaze imyaka 12 ashatse, akaba ari ubwa mbere yari abyaye muri iyo myaka yose yari amaze, gusa icyatunguranye kikaba ari ukuntu abana bavutse mu buryo bahana intera y’amezi 3 yose bityo bikaba bigoye kwemeza niba ari inkurikirane cyangwa ari impanga za Batatu.

Abantu benshi batangajwe n’ibi bintu byabaye, dore ko n’abaganga babyaje uyu mugore bavuga ko bidasanzwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU