Imbeba yarikoze ifatwa nka nyirabayazana, nk’iyatumye umuriro ubura mu gitaramo cy’itorero ndangamuco rya Australia ubwo yacagaguraga insinga.

Imbeba yarikoze mu gitaramo cy'Itorero Ndangamuco rya Australia

Imbeba yarikoze mu gitaramo ngo ni imbeba yari ishonje, akaba ariyo yafashwe nk’iyatumye umuriro w’amashanyarazi ubura mu gitaramo cy’itorero ndangamuco rya Australia.

Ababyinnyi n’abitabiriye igitaramo basigaye bari mu mwijima mu gice cya kabiri cy’imbyino yitwa Sleeping Beauty itorero ndangamuco rya Australia ryari ririmo kubyina.

Abanyacyubahiro bagera ku bihumbi 2 byabaye ngombwa ko bavanwa mu nzu iberamwo ibitaramo mu mujyi wa Adelaide bamurikiwe n’urumuri rw’amatoroshi, nyuma yo kubona ko iryo bura ry’umuriro ritari ribaye nkana bijyanye no kuryoshya igitaramo.

Nyuma yaho, ikigo gishinzwe amazi n’umuriro muri Australia cyemeje ko imbeba ari yo yateje ibura ry’umuriro.

Umugore uvugira ishami ry’iki kigo ryo mu majyepfo ya Australia yagize ati: “Abakozi bacu basanze imbeba yuriye imbere mu byuma bya volte ibihumbi 11 ica urusinga.”

Ibura ry’umuriro ryibasiye igice cyose cyegereye umugezi kiberamo ibitaramo bitandukanye. Ryanahagaritse ikindi gitaramo cyaberaga mu nzu nserukiramuco ya Adelaide Festival Centre.

Ababyinnyi babanje gukomeza kubyina nkaho nta cyabaye, nuko abashinzwe gutegura igitaramo baza kubasaba kubihagarika.

Ikinyamakuru the Adelaide Advertiser cyandikirwa muri uyu mujyi, cyatangaje ko ababyinnyi bashimiwe cyane n’abitabiriye igitaramo bari bacanye urumuri rwa telefoni zabo zigendanwa.

Liz Hawkins, ukora mu byo kuyobora gahunda z’ibitaramo, yabwiye ikigo cy’itangazamakuru cya Australia ko ari ubwa mbere ikibazo nk’iki cyari kibaye, aho imbeba yarikoze igacagagura intsiga z’amashanyarazi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU