Mu mpera z’icyumweru gishize abahanzi Queen Cha , Marina  na Safi  babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane nibwo bataramiye abakunzi babo mu gitaramo bari bise Ladies Night at sun City aho berekanye ko bafite ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru mu kubyina ndetse no kwambara neza.

Ahagana kw’isaha ya saa Sita nibwo umushyushyarugamba Boskizo uzwi nka Fatakumavuta yari ageze ku rubyiniro maze ahamagara abasore n’inkumi zo muri ako kabyniro ziraba zisusurutsa abaraho kugeza kw’isaha ya Saa munani maze isinzi ry’abakunzi ba muzika bari buzuye aho batangira gusaba ko abahanzi baje kureba  baririmbi bidatinze  hahamagawe umuhanzikanzi Marina maze aririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe ari nako acishamo. akanabyina kugeza aho abakunzi be baje ku musanga ku rubyiniro bakamufasha kubyina nawe bigeze aho bimwanga mu Nda abasanaga hasi mu myanya yabo abafasha kubyina karahava.

Nyuma ya Marina Hakurikiyeho Queen Cha nawe araza yongera mu ka marina nawe aririmba zimwe mu ndirimbo ze bigeze ku ndirimbo ye nshya yise Winner ibintu birahinduka abakuzni be  benshi burira ku rubyiniro aho byasabye ingufu z’abashinzwe umutekano aho muri muri sun city  maze abona gukomeza kuririmba kugeza hagana i saa muani n’igice aho yavuye ku rubyiniro abakuzni ba Muzika batabishaka .

Nkuko bisanzwe icyo gitaramo cyari kitabiriwe na bamwe mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda nka Muyoboke Alex ,Seka Emmanuel nyiri sun city Hotel,Bad Rama umuyobozi wa The  Mane ndetse na bandi benshi b’inshuti z’abo bahanzi .

Uko igitaramo cyagenze mu mafoto

Amafoto : Nsanzabera Jean Paul

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU