Benshi mu isi bapfana inzozi z’ubukire n’ubusirimu bifuzaga bakiri bato kugeza bashaje batarabigeraho, gusa bakabibona ku bandi bazwi nk’abakire, bakibaza ibyo abakire bakora ngo nabo babashe kuba nkabo.

Ubukire si ikintu kiragwa cyangwa se cyagenewe abantu aba n’aba mu batuye mu batuye isi kuko ni nk’igitabo gifunguye buri wese ashobora kuba yasomamo. Abandi basomye muri Bibiliya ko ubukire bugira amababa bwaguruka bukajya aho bushatse, kandi ibi nibyo kuko birigaragaza mu buzima busanzwe aho umuntu aba yari umukene ejo akaba yabaye umwe mu batunze ama miliyari menshi mu isi.

Mark Zuckerberg nta myaka myinshi ishize ari umunyeshuri muri kaminuza ariko ubu ku myaka ye 34 ari mu bakire icumi ba mbere mu isi. Umukire aho atandukanira n’abantu basanzwe ni mutwe gusa kuko atekereza byigiye imbere ho abantu basanzwe, abaherwe batekereza bitandukanye kimwe no gukora, gusa ibi ni bimwe mu myumvire y’ingenzi yagufasha gutekereza neza nk’abakire, ibyo abakire bakora ukwiye kwigana.

  1. Ntabwo batekereza kubaho ubuzima buringaniye.

Abantu basanzwe buzuza mu mitwe yabo ibintu bitabafasha ariko abakire bo baharanira kugera kucyo biyemeje gukora kandi bakagiharanira gugera bageze ku ntsinzi, abakire bo babona ubuzima nk’impano y’akataraboneka ibageza ku kuba abakire aho amamiliyoni baba batunze abafasha kubaha ubwisanzure bwuzuye muri byose.

2. Bita ku bikorwa bibinjiriza.

Ibikorwa byo gukorera amafaranga abakire babyitaho kurenza ibindi bakeneye gukora mu buzima bwa buri munsi, mu gihe abantu badatekereza ibyo gukira bo baba bashaka kwibera mu buzima bwo kubashimisha bitagize aho bihuriye no gukorera amafaranga.

3. Bakura henshi amafaranga.

Abantu basanzwe baziko abakire bakora igihe kinini kugirango batunge amafaranga menshi ariko sibyo kuko bo bashaka ahantu hatandukanye henshi bakura amafaranga, bakora cyane mu buryo bwihariye benshi batasubiramo kugirango batere imbere, abenshi bibeshya ko gukora cyane aribyo bizana amafaranga, gusa abakire bo babyaza umusaruro amahirwe ahari.

4. Bubaka uburyo bwo kwinjiza no mu gihe kizaza.

Ukeneye kubaka uburyo buzakwinjiriza amafaranaga ubu ndetse bikaninjiza mu bihe bizaza, ugomba kubyaza umusaruro igihe cyawe neza udashaka gufatiraho ngo ufate inyungu z’ako kanya gusa, kuko ukeneye no kuzinjiza mu gihe kizaza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU