Guhera uyu munsi imikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro irasubikurwa ku makipe yo mu Kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Imikina ya ¼ y'igikombe cya Amahoro irakomeza uyu munsi

Imikino y’igikombe ngaruka mwaka cy’Amahoro (Peace Cup) yarimaze iminsi yarasubitswe kubera imwe mu mikino nyafurika y’amakipe yarari gukina. Ayo makipe yagiye gukina imikino nyafurika yasize imikino y’igikombe cya Amahoro igeze muri ¼ cy’irangiza.

Kuri uyu munsi nibwo imikino y’igikombe cya Amahoro (Peace Cup) iza gusubikurwa, guhera i Saa cyenda n’igice ku bibuga bitandukanye bya hano mu Rwanda.

Dore uko imikino ya¼ ibanza izakinwa:

Kuwa Gatanu i Tariki 20 Nyakanga 2018

  • Police FC vs APR FC
  • Sunrise FC vs Bugesera FC
  • Mukura VS vs Amagaju FC

Kuwa gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018:

  • Marines FC vs Rayon Sports FC

Imikino yo Kwishyura ya ¼  kuwa mbere 23 nyakanga 2018:

  • Bugesera FC vs Sunrise FC
  • Amagaju FC vs Mukura VS
  • Kuwa kabiri 24 nyakanga2018
  • Rayon Sports FC vs Marines FC

Kuwa kane 26 Nyakanga 2018:

  • APR FC vs Police FC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU