Ingabire Diane wakundanye na Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz imyaka 4 n’imisago yambitswe impeta y’urukundo n’uwo yamusimbuje ariwe Rutayisire Feston.

Ingabire Diane wahoze akundana na Nemeye Platini yambitswe impeta

Diane yakundanye na Platini igihe kirenga imyaka ine. Mu 2016 yatangiye kugenda asiba urusorongo amafoto bari bahuriyemo, biza kurangira yose ayamazeho. Bagikundana wasangaga bahora baterana imitoma ariko muri icyo gihe byari byaracogoye.

Urukundo rwa Feston na Diane rwitamuruye mu 2017 ubwo uyu mukobwa yatangiraga kugenda aca amarenga yarwo  ashyira amafoto ye ku rubuga rwa Instagram akongeraho amagambo yo kumuryoshyaryoshya no kumwereka ko yamwihebeye.

Ibyo byose yabikoraga amaze igihe kirenga amezi ine atandukanye byeruye na Platini ariko babigira ibanga ntibyagera mu itangazamakuru.

Diane na Feston ubusanzwe uba muri Amerika, ubu bageze kure imishinga y’urukundo rwabo iganisha ku kubana ndetse uyu mukobwa mu mafoto yashyize ku rubuga rwa instagram yagaragaje ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo.

Mu magambo yanditse, yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuri we kuba yambitswe impeta n’uyu musore bamaze igihe kigera ku mwaka bakundana byeruye.

Yateruye agira ati: “Ndashima ku bwa buri kimwe. Yabwiye yego urukundo rw’ubuzima bwanjye kugera ku iherezo ryabwo, ndashimira inshuti n’abavandimwe ni intambwe ikomeye kuri  njye.”

Feston amaze igihe mu Rwanda aho yari yaraje mu biruhuko ndetse akaba yarakundaga gutemberana na Diane.

Platini wo muri Dream Boyz numwe mu bahanzi batewe Gapapu
Platini wo muri Dream Boyz numwe mu bahanzi batewe Gapapu

Ingabire Diane wahoze akundana na Nemeye Platini yambitswe impeta

Ingabire Diane wahoze akundana na Nemeye Platini yambitswe impeta

Ingabire Diane wahoze akundana na Nemeye Platini yambitswe impeta

Ingabire Diane wahoze akundana na Nemeye Platini yambitswe impeta

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU