Uwari umutoza wa Les Amis Sportif, ikipe y’amagare y’I Rwamagana Rugambwa Jean Baptiste yitabye Imana kuri iki cyumweru i Tariki 22 Nyakanga 2018 azize impanuka, ubwo yagongwaga n’ikamyo ari kuri moto.

Inkuru y'akababaro, Uwari umutoza wa Les Amis Sportif yitabye Imana

Uyu mutoza wari uzwi cyane kwizina rya John yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga I Rubavu mu masiganwa yari agamje gutegura abakinnyi bazakina Tour du Rwanda ya 2018,izatangira taliki 05/08/2018 ikazasozwa taliki ya 12/05/2018.

Mubazitabira Toue du Rwanda 2018,harimo n’ikipe ya Les Amis Sportif y’I Rwamagana ari yo Rugambwa John Baptiste abereye umutoza n’umuyobozi,yarimo kubategura rero ngo bazahagararire u Rwanda neza,ni imyiteguro yari igamije ahanini kumenyereza abakinnyi inzira bazakoresha.

Kuwa gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 ni bwo bahagurutse i Musanze berekeza i Karongi, bukeye ku cyumweru bahaguruka Karongi berekeza Rubavu,nk’imihanda izakoreshwa bwa mbere muri tour du Rwanda.

Inkuru y'akababaro, Uwari umutoza wa Les Amis Sportif yitabye Imana

Ubwo iri siganwa ryari rishojwe kuri iki cyumweru, Rugambwa John Baptiste yafashe moto akoresha arataha,ubwo yari mu nzira yerekeza Kigali-Rwamagana ni bwo yakoze Impanuka ageze kuri Base.

Umunyamabanga Mukuru muri FERWACY MURENZI Emmanuel yemeje iyi nkuru y’akababaro,avuga ko Polisi yabatangarije ko yakoze impanuka ubwo yari anyuze kuri Bus itwara abagenzi agahura n’ikamyo yamugonze nabi agahita yitaba Imana.

Inkuru y'akababaro, Uwari umutoza wa Les Amis Sportif yitabye Imana
Umunyamabanga Mukuru muri FERWACY MURENZI Emmanuel

Uyu mugabo wari umutoza wa Les Amis Sportif ari mu bantu bitangiye iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, akaba yari umuyobozi w’iyi kipe, yari anabereye umutoza, akaba yarakoze akazi kanini mu kuzamura abakinnyi benshi babaye ibihangange muri uyu mukino w’amagare mu Rwanda.

Inkuru y'akababaro, Uwari umutoza wa Les Amis Sportif yitabye Imana

Abakinnyi bakomeye nka Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga, Areruya Joseph begukanye Tour du Rwanda bazamukiye aha i Rwamagana, kimwe na Ruberwa Jean Damascene , Girubuntu Jeanne d’Arc bose bazamutse bigizwemo uruhare n’uyu nyakwigendera. Umurambo w’uyu wari umutoza wa Les Amis Sportif ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Nemba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU