Munyamfura Benoit n’umushoramari mu muziki washinze Kompanyi mizike ye bwite, aho intego nyamukuru ye ari ugutanga umuziki ufite ireme haba mu birori bitandukanye ndetse no mu karasisi.

Bimenyerewe ko akenshi Kompanyi mizike aba ari iy’Abasirikare, gusa ku ruhande rwa Benoit ahamya ko n’abantu basanzwe bafite uburenganzira bwo kuyitangiza nkuko nawe yabigenje.

Kompanyi mizike ye igizwe n’abantu bagera kuri 50, bakunze gutarama mu birori bitandukanye birimo n’ibiherutse kubera muri Kaminuza ya UNILAK, ubwo hasozwaga amasomo ku banyeshuri bamwe na bamwe.

Mu kiganiro Munyamfura Benoit yagiranye na Touchrwanda, yatubwiye ko yafunguye iyi Band mu mwaka wa 2017, aho yari afite Intego yo gucuranga umuziki ufite ireme mu karasisi no mu birori binyuranye.

Benoit ashimangira ko yatangije agera muri Miliyoni imwe, gusa yakomeje kugenda yisunganya, agura ibikoresho bitandukanye buhoro buhoro kugeza ubwo babaye Band yuzuye neza.

Inzozi za Benoit washinze Kompanyi mizike ye bwite

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU