Nyuma y’iminsi nta makuru y’umuherwe Zari The Boss Lady akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abinyujije kuri Instaram konte ye, ifoto ya zari asomana n’umugabo utazwi ucyekwaho kuba yarasimbuye Diamond yashyizwe hanze.

Irebere ifoto ya Zari asomana n'umugabo

Kuri iki cyumweru Taliki ya 15 Nyakanga 2018, Zari abinyujije kuri konte ye ya instagram yeyatunguye abamukurikira ubwo yashyiraga hanze ifoto arimo gusomana n’umugabo  benshi bacyeka ko yaba atuye muri Afurika y’Epfo.

Mu bitekerezo bitandukanye byagiye bitangwa kuri iyi foto, bamwe bamubajije niba uyu ariwe mugabo bari kumwe ubu, gusa kugera magingo aya Zari ntakintu arabivugaho.

Irebere ifoto ya Zari asomana n'umugabo
Zari watandukanye na Diamond ku munsi w’abakundana wa Saint Valentin mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo, amushinja kumuca inyuma ndetse no kubyarana n’abagabore benshi, kuri ubu amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umunyamakuru wo muri Kenya byanavugwaga ko bajya banahura mu ibanga ndetse bateganya no gukora ubukwe.

Irebere ifoto ya Zari asomana n'umugabo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU