Abahanzi b’ibyamamare muri muzika ya hano kw’isi Jay_ z na Beyonce Knowless nyuma y’igihe kitari gito bari gukora ibitaramo ku mugabane w’uburayi kuri ubu uyu muryango uzwiho kwibikaho agafaranga gatubutse basoje umunyenga w’ibiruhuko aho bagaragaye ku nkombe z’inyanja mu gihugu cy’ubutaliyani mu bwato bw’agatangaza bufite agaciro na Miliyoni 180 z’amadorali.

Irebere ubwiza bw'ubwato Jay_ z na Beyonce bakodesheje miliyoni 1 y'amadorali ku cyumweru

Nkuko tubikesha ikinyamakuru dailymail uyu muryango wagaragaye ku nkombe z’inyanja mu gace ka Capri mu gihugu cy’ubutaliyani aho bari kumwe n’abana babo batatu,  imfura yabo Blue Ivy n’impanga Rumi na Sir aho byagaragaye ko bari mu byishimo byinshi bota akazuba mu bwato bakodesha akayabo ka Miliyoni 1 irenga ku cyumweru .

Ubu bwato Jay_ z na Beyonce bari kugendamo ni ubwu umuherwe Shahid Khan umwe mu bakire bo kw’isi. Bufite agaciro ka miliyoni 180 z’amadorali aha ibi byamamare biri kuruhukira kandi bifite uburinzi bukomeye cyane aho baba bari kwinywera inzoga zikomeye ndetse bari no muri za Pisine. Ikindi gitangaje nuko ubwo bwato bufitemo imbere uburyamo buhagije aho barebera Sinema ndetse n’icyumba cya Siporo.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva ku mugabane w’uburayi  Umuryango wa Jay_ z na Beyonce  bazakomeza ibitaramo byabo bafite kuri uyu wa gatatu mu mugi wa Cleverand

Irebere ubwiza bw'ubwato Jay_ z na Beyonce bakodesheje miliyoni 1 y'amadorali ku cyumweru Irebere ubwiza bw'ubwato Jay_ z na Beyonce bakodesheje miliyoni 1 y'amadorali ku cyumweru Irebere ubwiza bw'ubwato Jay_ z na Beyonce bakodesheje miliyoni 1 y'amadorali ku cyumweru Irebere ubwiza bw'ubwato Jay_ z na Beyonce bakodesheje miliyoni 1 y'amadorali ku cyumweru

Kanda hano urebe Amashusho yerekana uko ubwato Jay-z na beyonce

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU