Ingabire Diane wamaze gusimbuza Platini wo mu itsinda rya Dream Boys umusore uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko batandukanye muri Mutarama 2017, bwa mbere uyu musore mushya yaje gusura umukunzi we i Kigali.

Rutayisire Fiston usanzwe yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe akaba ari bwo yaherukaga kubona amaso ku maso na Ingabire Diane wahoze akundana na Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys. Uyu musore nyuma y’imyaka igera k’umunani yagarutse mu Rwanda aho yaje gusura umukunzi we ndetse n’umuryango we muri rusange.

Diane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibyishimo atewe no kuba umukunzi we yaje kumusura hano mu Rwanda. Icyakora nubwo ari gushyira hanze amafoto bari kumwe kenshi nta byinshi kuri gahunda nyiri izina z’ubuzima bw’aba bombi birimo na gahunda z’ubukwe, ariko amakuru ahari ni uko uyu musore Fiston ukundana na Diane Ingabire amaze iminsi mu Rwanda bari kuryoherwa n’ubuzima bw’urukundo mu mujyi wa Kigali, kimwe mu byamuzanye mu Rwanda.

Irebere umusore wasimbuyr Platini mu buzima bwa Ingabire Diane

Irebere umusore wasimbuyr Platini mu buzima bwa Ingabire Diane

Diane Ingabire yatandukanye na Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys mu ntangiriro za 2017, nyuma y’imyaka irenga ine bari bamaze bakundana ndetse byanavugwaga ko bari mu myiteguro yo kurushinga. Kuri ubu amwe mu makuru ahari ariko atizewe neza cyane kuko ba nyiri ubwite bataragira icyo bayavugaho, ni uko Fiston Rutayisire na Ingabire Diane bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU