Diabete ni indwara iterwa n’ihindagurika ry’ibinyabutabire bigize utunyangingo tw’umubiri w’umuntu ufite isukari y’umurengera mu mubiri byose bigaterwa n’isohorwa ry’umusemburo udahagije wa insulin.

Abantu bafite amasukari menshi mu mibiri yabo bakunze kurangwa no kurangwa no gushaka no kujya kenshi kwiherera(kwihagarika), ibi bikaba bigenda byiyongera uko iminsi igenda ishira, ishami ry’umuryango w’abibumbye rigaragaza ko miliyoni 400 z’abantu mu isi bafite ibimenyetso bya diabete gusa bamwe bazi ko barwaye abandi ntabyo bazi. Gusa nubwo ibi biriho uburwayi bukomeye cyane ni ubujiji,nubona bimwe muri ibi bimenyetso ushake uburyo bwo guhura na muganga.

  1. Niba ukunda gushaka kwiherera kenshi.

Iyo impyiko zitagifite ubushobozi bwo guhangana n’isukari nyinshi bireka inkari zikagenda bigatuma ushaka kujya kwihagarika kenshi, Isukari nyinshi ituma amazi ava mu tunyangingo ari menshi bigatuma uhora ushaka kwiherera.

2. Umwuma mu kanwa.

Iyo wumva ufite umwuma w’umurengera mu kanwa bishobora kuba ikimenyetso cya diabete kubera umubiri utakaza amazi menshi cyane,aya twavuze haruguru atakazwa bitewe cyane n’isukari nyinshi.

3. Umunaniro udasazwe.

Bitewe no gutakaza imbaraga nyinshi z’umubiri uzatangira kumva umunaniro utabonerwa ibisobanuro bitewe n’uko umubiri uba udakora nk’uko wakabaye ukora bigatuma ugira umunaniro utagira impamvu.

4. Gutakaza ibiro.

Abantu bafite diabete mu mibiri yabo bakunze gutakaza byoroshye kandi vuba ibiro byabo,ibi biterwa cyane nuko umubiri utangira gufata zimwe mu ntungamubiri zabaga mu magufa zigangira kujya gukoreshwa mu bindi bice by’umubiri,ibi kandi bigaterwa cyane n’uko impyiko zikora cyane zishaka kugabanya isukari mu mubiri.

5. Kuvurwa ntukire.

Niba urwaye indi ndwara mu mubiri ugatangira cyane kubona uravurwa ugatinda gukira wihutire kujya kureba muganaga agufashe.

6. Ububabare bujombana.

Niba ukunze kumva ububabare buryana mbese bumeze nk’urushinge rujombana nk’urushinge wihutire kureba niba nta diabete urwaye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU