Itsinda ry’abasore babiri rya  Super Brothers ni rimwe mu matsinda yamenyekanye mu Rwanda mu myaka ya 2014  aho benshi bahamyaga ko rije  guhindura byinshi nyuma yuko ikibuga cyari cyarigaruriwe n’amatsinda abairi urban Boys na Dream boys ariko baje gusa nkababura mu ruhando rwa Muzika ariko ubu bagarukanye indirimbo nshya bise Treat You .

Itsinda rya Super Brothers rigarukanye indirimbo nshya bise Treat You

Mu kiganiro kigufi n’umunyamakuru wa Touchrwanda aba basore bamenyekanye mu ndirimbo nka Let them talk,Wikozeho,mpa Nguhe,ni zindi badutangarijeko batari barahagaritse muzika yabo ahubwo habayeho ikibazo cyo guhuza ibintu bibiri amasomo n’umuziki bagaanga bitashoboka  bahitamo kujya Kubanza kurangiza amasomo ubu bakaba baramaze kuyasoza akaba ariyo mpamvu  bagaritse mu muziki kugira ngo bongere biyereke abakunzi babo.

Itsinda rya Super Brothers rigarukanye indirimbo nshya bise Treat You

Bakomeje badutangariza ko uyu mwaka bashaka gukora ibikorwa byinshi cyane harimo n’amavideo meza  ,ku bijyanye n’ubutumwa buri mu ndirimbo Treat you batubwiye ko ari indirimbo y’urukundo aho abantu babiri bakunda baba babwirana uburyo umwe azita ku wundi kandi akamukunda   bihebuje  ikindi nuko iyo ndirimbo bayikoze mu ndimi enye ,Ikinyarwanda,Igiswayili, icyongereza n’ikigande  bakaba bumva kuba ikoze muri izo ndimi bizatuma ikundwa hano mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Itsinda rya Super Brothers rigarukanye indirimbo nshya bise Treat You

Itsinda rya Super Brothers rigarukanye indirimbo nshya bise Treat You

Indirimbo yakozwe na producer Piano the Groove man muri studio  Groove record  akab ari nawe kuva batangira muzika ukunda kubakorera indirimbo ibintu bamushimira urwego abafashamo kugira ngo batere imbere .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU