Umukobwa wahoze akundana na Diamond Jokate Mwegelo perezida w’igihugu cya Tanzania John Pombe Magufuli, amugira komiseri mushya w’intara ya Kisarawe.

Jokate Mwegelo wahoze akundana na Diamond Platinumz yahawe akazi gakomeye na Perezida Magufuli

Jokate Mwegelo yahawe akazi nyuma y’uko guverinoma ya Perezida Magufuli ihambirije bamwe mu bayobozi b’uturere na zimwe mu ntara z’iki gihugu.

Abandi bungukiye muri iyi nkubiri yo kwirukana abayobozi harimo Ali Hapi wahoze ari komiseri wa district ya Kinondoni wagizwe umuyobozi wa Iringa cyo kimwe na David Kafulia wagizwe umukuru w’intara ya Sogwe.

Guhabwa umwanya muri guverinoma kwa Jokate byashimishije urubyiruko rwo muri Tanzania rukunze kunenga ubuyobozi bwa perezida Magufuli kutaruha umwanya mu buyobozi. Guahabwa izi nshingano z’uyu mugore kandi byatunguye abantu nyuma y’uko mu minsi ishize yari yirukanwe mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi nk’uhagarariye urubyiruko.

Amakuru avuga ko Jokate Mwegelo yirukanwe muri iri shyaka riri ku butegetsi, nyuma yo gusanga atubahiriza inshingano ze neza uko bikwiye. Mu bashyize ibi ku karubanda, harimo umunyamabanga wa UVCCM Hamdu Shaka wavuze ko uyu mugore yeretswe umuryango nyuma yo kutitwara neza.

Jokate Mwegelo wahoze akundana na Diamond Platinumz yahawe akazi gakomeye na Perezida Magufuli

Jokate Mwegelo wahoze akundana na Diamond Platinumz yahawe akazi gakomeye na Perezida Magufuli

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU