Ishyamirana hagati y’ibyamamare muri muzika mu gihugu cya Uganda rikomeje gukaza umurego no kubiba amakimbirane mu ruhando rw’imyidagaduro ryatumye umuhanzi Jose Chameleone yisobanuye ku bamwita inkandagirabitabo.

Jose Chameleone yisobanuye ku bamwita inkandagirabitabo

Uku gushyamirana hagati y’abahanzi bakomeye muri iki gihugu niryo ryabaye imarutso yo kwihagararaho no kwisobanurura kw’icyamamare muri muzika muri afurika y’Iburasirazuba Joseph Mayanja uzwi cyane nka Jose Chameleone, mu rwego rwo kwamagana ibihuha bimaze iminsi bikwirakwizwa na bagenzi be basangiye umwuga bamushinja ko ari inkandagirabitabo.

Chameleone yabikoze ashingiye ku magambo umuhanzi Bebe Cool yatangaje mu minsi ishize, ashinja Chameleone na Bobi Wine kuba abantu bakurura umwiryane mu baturage bifashishije aba abadafite aho bahagaze ngo bateze imvururu mu baturage no mu bitaramo.

Mu magambo ye Chameleone yatangaje ko atari umunyeshuri ntangarugero ubwo yari akiri mu mashuri, ko yirukanywe mu mashuri atandukanye menshi, ariko ko yashoboye kurangiza Secondaire afite O na A’levels kandi ko yari yemerewe kujya muri Univerisite.

Jose Chameleone yisobanuye ku bamwita inkandagirabitabo

Jose yagize ati: “Sinumva ikibazo abantu bafite, Natsindiye kuba najya muri Univerisite, nakoze ibizamini bya O’level nubwo nagiye nirukanwa mu mashuri atandukanyekubera imyitwarire yanjye itari myiza icyo gihe, nashoboye kurangiza mfite impamyabuumenyi ya O na A’level.”

Chameleone yakomeje avuga ko mu mwaka wa 198 atakomeje amashuri ye muri Univerisite ya Makerere, ariyo yonyine yari ifite amasomo yumvaga ashaka gukurikira, kuko ngo yashakaga kumenya uwo ari we n’aho impano ye yamuganisha.

Yagize ati: “Nashakaga gukomeza muri Univerisite ariko nahamagawe mu ishuri rya Kyambogo kandi ntiryari ryujuje ibyo nifuzaga gukurikira, nashakaga gukurikira amasomo ajyanye n’ubuhanzi n’ubugeni kugirango nzashobore gufungura inzira ijyanye n;impano nari mfite.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU