Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane ku isi, Justin Bieber yambitse impeta y’urukundo umunyamideli witwa Hailey Baldwin bamaze iminsi beruye iby’urukundo rwabo.

Justin Bieber yambitse impeta umukunzi we Haile Baldwin
Justin Bieber yambitse impeta umukunzi we Hailey Baldwin

Justin Bieber n’umusore w’umunya Canada ukunzwe cyane mu isi nzima, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Sorry, Love Yourself, Baby, Despacito Remix yakoranye na Daddy Yankees;Luis Fonci n’izindi nyinshi. Mu gihe Hailey Baldwin we ari umunyamideli w’Umunyamerika, ubifatanya n’akazi akora kuri Televiziyo.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 yemereye Justin Bieber kuzamubera umufasha nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 07 Nyakanga 2018 bari I Bahamas.

Se w’uyu muhanzi bita Jeremy Bieber yanditse kuri Instagram ye  agaragaza ko yanyuzwe n’umwanzuro w’umuhungu we. Aho yagize ati “@justinbieber birenze kuba ishema! Mfite amashyushyu y’ikindi cyiciro gikurikiyeho.” Nyina wa Justin Bieber, Pattie Mallette nawe yanditse kuri Twitter ati “Love Love Love Love Love Love Love” ariko ntiyagira igisobanuro atanga.

Nta kwezi gushize aba bombi bongeye gutangaza iby’urukundo rwabo, dore ko bigeze gukundana mu myaka yashize, baratandukana, Bieber asubira kwa Selena Gomez nawe bahita batandukana, niko gufata umwanzuro wo kongera gusubirana na Baldwin.

Nta kwezi gushize, hamenyekanye ko aba bombi basubiranye
Nta kwezi gushize, hamenyekanye ko aba bombi basubiranye
Justin yambikiye impeta Hailey Baldwin I Bahamas
Justin yambikiye impeta Hailey Baldwin I Bahamas
Basigaye basohokana ahantu hatandukanye
Basigaye basohokana ahantu hatandukanye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU